Mu Karere ka Gisagara, tariki 22 Ukwakira 2013, hakozwe umukwabu wo kurwanya ibiyobyabwenge no gufata inzererezi.
Muri uwo mukwabu hafashwe inzererezi eshanu ndetse hanafatwa litiro 2100 z’inzoga z’inkorano . Aba bantu uko ari batanu bafatiwe mu Murenge wa Gishubi bakaba bakekwaho guhungabanya umutekano cyane cyane mu bikorwa by’ubujura muri uyu murenge.
Uyu mukwabu wari ugamije kugarura umutekano muri ako gace dore ko hari hamaze iminsi havugwa ibikorwa by’ubujura mu kagari ka Nyakibungo.
Abafatanywe inzoga z’inkorano uko ari barindwi bakaba barasabwe kureka kuzikora kuko usibye no kubahombya mu gihe bafashwe zigira n’ingaruka ku buzima bw’abazinywa kuko ziba zitujuje ubuziranenge kubera ibintu bitandukanye zikorwamo.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gisagara Superintendent Augustin Rurangirwa, ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu Murenge wa Gishubi yagaragaje ko abanywa izo nzoga aribo usanga mu bikorwa by’urugomo, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, ubujura n’ibindi.
Ibi bikorwa rero bikaba bibagiraho ingaruka kuko iyo bafashwe bafungwa bityo imiryango yabo ikahagirira ingaruka mbi zitandukanye nk’ubukene ,guta amashuri ku bana babo n’izindi.
Superintendent Rurangirwa akaba yarakomeje ashimira abaturage batanga amakuru ku mutekano ana basaba gukomeza kujya bayatanga ku gihe .