Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage bo mu mirenge ya Save na Kigembe mu karere ka Gisagara yafashe litiro zisaga 1800 z’inzoga zitemewe aho zahise zimenerwa mu ruhame, abaturage basobanurirwa ingaruka mbi ku bazikora n’abazinywa.
Ni mu gikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge cyabereye muri iriya mirenge yo mu karere ka Gisagara kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Ukuboza aho hafashwe abaturage 10 bakoraga bakanacuruza izo nzoga zizwi ku izina rya “Nyirantare”.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi ashimira uruhare rw’abaturage mu gufata abakora n’abacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge kuko bamenye ingaruka zazo.
Yagize ati “Ibi biragaragaza ko mwasobanukiwe ububi bw’izi nzoga kandi nimwe bo kudufasha kuzirwanya no guhindura imyumvire ya bagenzi banyu bagishishikajwe no kuzikora ndetse no kuzinywa.”
Abaturage babwiwe ko aribo bakwiye kugira uruhare runini mu mutekano w’umuryango ku buryo buri wese akwiye kurinda mugenzi we ikibi kandi ibibabangamiye bakabitangaho amakuru kugira ngo bishakirwe umuti.
CIP Karekezi yabibukije ko ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano ari izingiro ry’amakimbirane yo mu miryango,ndetse bikanagira ingaruka ku buzima bw’ibinywa, asaba abaturage kubirwanya.
Ati “Abanywi b’izi nzoga tumena nibo akenshi usanga babanye nabi n’imiryango yabo kuko ibyo bakayitungishije babiguramo izi ‘nyirantare’ bagataha basinze ugasanga barahohotera abagize umuryango. Dukeneye amakuru ahagije ku bazikora kugira ngo tubigishe abananiranye bahanwe.”
Yabibukije ko ingaruka z’izi nzoga zitemewe zitagarukira ku bazinywa gusa kuko ngo n’abazikora iyo zimenwe bahomba amafaranga baba bazishoyemo kandi bagacibwa amande.
Abafatanwe izi nzoga zitujuje ubuziranenge bose uko ari 10 bashyikirijwe ubuyobozi bw’imirenge ya Save na Kigembe kugira ngo buri umwe acibwe amande ari hagati y’amafaranga ibihumbi 50 n’ibihumbi 500frw ateganywa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB).
Kinyarwanda
English











