Mu bikorwa byo gukumira no ku rwanya ibiyobyabwenge byakozwe na Polisi ku bufatanye n’abaturage mu karere ka Gisagara mu mirenge ya Mamba na Mugombwa hafatiwe litiro zisaga 1000 z’inzoga z’inkorano zizwi nka “Muriture’’ abaturage basobanurirwa ingaruka mbi ku buzima ndetse no ku mutekano.
Ni igikorwa cyakozwe kuri uyu wa 15 Ukuboza aho mu murenge wa Mugombwa hafatiwe litiro 200 zifatanwa abantu babiri aribo Niragire Josiane w’imyaka 24 na Habyarinka Jean Bosco wimyaka 51,mu gihe mu murenge wa Mamba hafatiwe litiro 730 z’inzoga z’inkorano.
Chief Inspector of Police Bonaventure Karekezi umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage batanga amakuru ku bakora izi nzoga, asaba buri wese kuzirinda kuko zigira ingaruka kubuzima zikanagira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano.
Yagize ati “Abamaze kumenya ububi bw’izi nzoga turabashimira ku ntambwe nziza bateye mu kuzirwanya, tunabasaba no guhindura abandi batarumva neza ububi bwazo haba ku mutekano ndetse no ku buzima bwuzinywa.”
Yabwiye abaturage bari aho ko inzoga z’inkorano ari intandaro y’ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, urugomo, ihohoterwa ndetse n’amakimbirane yo mu ngo. asaba uruhare rwa buri wese mu kurwanya abakora izi nzoga.
CIP Karekezi avuga ko ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge za kajijwe kubufatanye n’abaturage ubicuruza wese azafatwa.
Yagize ati:’’uretse kuba bihungabanya umutekano bikanagira ingaruka kubuzima bw’ubikoresha bidindiza ubukungu bw’igihugu mugihe bifashwe bikamenwa amafaranga yashowe ntagaruka, birakwiye ko abantu bareka kwijandika mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.’’
Amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubuziranenge (RSB) ateganya ko ubuyobozi bw’umurenge buca amande y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50frw kugera ku bihumbi 500frw, ufashwe akora cyangwa acuruza inzoga z’inkorano ubundi zikamenerwa mu ruhame.
Kinyarwanda
English











