Kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Kamena mu karere ka Gisagara umurenge wa Musha, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego z’ibanze bakoze umukwabu wo gushakisha no kwangiza inzoga z’inkorano kuko arizo zituma haba ihungabanywa ry’umutekano.
Muri uwo mukwabu, hafashwe hanamenwa litiro 3,200 z’inzoga z’inkorano zizwi ku izina rya Nyirantare, abantu 5 benga izo nzoga, hanafatwa udupfunyika 37 tw’urumogi.
Aba uko ari 5 bakaba barajyanywe mu kigo ngororamuco cya Gikonko, mu gihe uwafatanywe uru rumogi arimo gukurikiranwa n’ubugenzacyaha.
Nyuma yo kumena izi nzoga n’abaturage bahibereye, umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage hagamijwe gukumira no kwirinda ibyaha (DCLO) mu karere ka Gisagara Assistant Inspector of Police (IP) Alphonse Nkaka, yabwiye abaturage bari bateraniye aho ububi bw’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano, ababwira ko byangiza ubuzima bw’umuntu ubinywa ku git icye ndetse n’igihugu muri rusange ngo kuko uwabinyoye bimubamo igihe kirekire ndetse akanasaza imburagihe kubera ububi bwabyo, kandi agahora abirarikiye ku buryo amafaranga ye yose aria ho ashirira, bityo ugasanga nta kamaro yigiriye we ubwe ku giticye ndetse n’igihugu muri rusange.
Yasoje ijambo rye ashishikariza buri wese kujya atanga amakuru k’umuntu uwariwe wese wenga inzoga z’inkorano kandi buri umwe akaba ijisho rya mugenzi we kugirango umutekano wabo urusheho kuba mwiza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musha Ntiyamira David, nawe yashishikarije abaturage b’uyu murenge kwirinda ibi biyoga n’ibindi biyobyabwenge kuko uwabinyoye bituma yishora mu bindi byaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura gufata abagore n’abana ku ngufu, n’ibindi.
Yabashishikarije kwitabira gahunda za Leta zirimo gahunda ya gir’inka kwitabira ubwisungane mu kwivuza, umuganda ndetse no kurangwa n’isuku yaba iyo ku myambaro ndetse no ku mubiri.
Kinyarwanda
English











