Mu mirenge ya Ndora, Muganza, Mamba ndetse na Kibirizi yo mu karere ka Gisagara, Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere yahakoze igikorwa cy’umukwabu maze ihafatira abantu batandukanye benga n’abacuruza inzoga z’inkorano 13, inzererezi 6 ndetse n’urumogi ibiro bine n’igice.
Izi nzoga z’inkorano zizwi ku izina rya nyirantare zafashwe ni litiro 4175 zikaba zaramenwe ahantu habugenewe ku buryo zitangiza ibidukikije ndetse n’ubuzima bw’abantu muri rusange.
Uyu mukwabu watangiye kuva tariki ya 11 kugera kuya 14 uku kwezi ukaba wari ugamije kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge n’ibisindisha cyane cyane mu rubyiruko.
Umwe mu bafatanywe inzoga z’inkorano zigera kuri litiro 600 witwa Niringiyimana Charles yavuze ko ibi biyobyabwenge bigira ingaruka ku muntu haba ku babinywa ndetse n’ababicuruza.
Yavuze ko kuri we nta nyungu n’ubundi yabivanamo dore ko kuba yarakoreshaga umwanya munini akora izo nzoga ngo byanatumaga atitabira akandi kazi ka Leta asanzwe akora bityo bikaba byaramuteranyaga n’umukoresha we. Uyu mugabo akaba yariyemeje kureka gukora izi nzoga akaba anasaba bagenzi be kubireka kuko aho kubateza imbere ahubwo bibadindiza.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gisagara Superintendent (SP) Augustin Rurangirwa arasaba abaturage kwirinda ziriya nzoga z’inkorano kuko ziba zitujuje ubuziranenge bityo zikaba zigira ingaruka mbi ku buzima bwabo.
SPAugustin Rurangirwa yakomeje avuga ko izi nzoga z’inkorano arizo ntandaro y’urugomo rubera hirya no hino mu miryango bityo akaba asaba abaturage kureka kuzinywa.
Uyu muyobozi kandi yongeyeho ko abirirwa banywa izi nzoga z’inkorano batitabira gahunda za Leta bityo bikaba bigira n’ingaruka ku iterambere ry’igihugu. SP Augustin Rurangirwa akaba asaba abaturage kujya batungira agatoki inzego z’umutekano y’abantu bakora izi nzoga ndetse n’abacuruza ibiyobyabwenge kugira ngo bagarurwe mu murongo wo gukora ibyemewe n’amategeko.