Polisi y’uRwanda ikorera mu karere ka Gisagara kubufatanye n’abaturage yafashe abagabo batatu bengaga inzoga z’inkorano zizwi nka Muriture.
Inzoga z’inkorano kimwe n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye bigira ingaruka mbi kubuzima bw’ubikoresha niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kubirwanya. Buri wese arasabwa kumva ko kubirwanya biri munshingano ze.
kuri uyu wa 1 Gicurasi mu Murenge wa Save hafatiwe Kabera Joseph w’imyaka 61,Kabagema Bellancile w’imyaka 49 na Niyigena Marc bose bari bafite litiro 525 z’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko ifatwa ry’aba bose rikomoka kumakuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati”Abaturage bamaze kumenya ko ibiyobyabwenge byangiza iterambere ryabo niyo mpamvu iyo babonye ushaka kuryangiza basigaye bihutira gutangira amakuru kugihe”
CIP Karekezi yasabye abakora bakanacuruza inzoga z’inkorano kubireka kuko inzego zitandukanye zahagurukiye kubarwanya kandi uzabifatirwamo wese azagerwaho n’ibihano biremereye.
Yagize ati “Inzego z’umutekano kubufatanye n’abaturage bahagurukiye kurwanya abakora abatunda n’abacuruza ibiyobyabwenge ubikora wese amenyeko azafatwa kandi agahanwa n’amategeko”.
CIP Karekezi yasabye abaturage kwitandukanya n’ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga z’inkorano kuko ari intandaro y’ibyaha bihungabanya umutekano bikanakoma mu nkokora iterambere ryabo.
Yagize ati “Ibiyobyabwenge ni intandaro y’ibyaha bihungabanya umutekano birimo, urugomo, amakimbirane yo mu miryango ndetse n’ihohotera, biteza ubukene mu muryango kuko iyo bifashwe bimenwa amafaranga yashowe ntagaruke bigakurura igihombo n’ubukene mu muryango”.
Yashimiye abaturage uruhare bakomeje kugira mu gukumira no kurwanya ibiyobyabenge n’ibindi byose bihungabanya umutekano.
Nyuma yo gusobanurira abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge izi nzoga z’inkorano zamenewe muruhame abazifatanwe bacibwa amande n’ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze nkuko biteganywa n’amabwiriza y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge RSB

Kinyarwanda
English










