Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gisagara: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kugira uruhare mu ikumirwa ry’ibyaha

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Léandre Karekezi, arasaba abayobozi b’ibanze muri ako karere kugira uruhare mu ikumirwa ry’ibyaha.

Ibi, bwana Karekezi akaba yabitangaje none tariki ya 29 Ugushyingo, mu nama y’umunsi umwe yamuhuje nabo bayobozi.Iyi nama yabereye mu kagali ka Gatoki umurenge wa Save.

Umuyobozi w’akarere, akaba yashishikarije  abari bateraniye muri iyi nama gushyira imbaraga, mu gukumira ibyaha kurusha guhangana n’ingaruka zabyo.Yababwiye ko, gukumira ibyaha bitaraba ari uburyo buhamye butuma hirya no hino mu karere haba umutekano urambye.

Bwana Karekezi yagize ati, “Gukumira ibyaha n’intambwe nziza yo kugera ku mutekano urambye, bisaba ko buri wese abigiramo uruhare afatanya n’inzego z’umutekano hagamijwe gufata abanyabyaha bataragera ku migambi yabo”.

Yabasabye kandi gukumira icyaha k’ibiyobyabwenge dore ko bitera ibindi byaha nk’ubujura, gusambanya abana n’abagore ku ngufu, urugomo n’ibindi.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara yakomeje abasaba gukaza amarondo kugira ngo abakora ibyaha bitwikiriye ijoro bafatwe.

Superintendent Callixte Kalisa, uyobora Polisi muri ako karere, yasabye abayobozi b’ibanze bari bitabiriye iyi nama, gutanga amakuru ku bakekwaho icuruzwa ry’ibiyobyabwenge nk’urumogi na Kanyanga n’ibindi kugira ngo bafatwe.

Supt Kalisa yashimiye abaturage kuba bakomeje ubufatanye n’inzego z’umutekano, avuga ko ubu bufatanye bwagize uruhare rukomeye mu kubungabunga umutekano muri ako karere, yabasabye ko bakomeza kurangwa n’uwo muco dore ko ari uburyo bwiza bwo kwishakamo ibisubizo.

Umuyobozi wa Polisi muri aka karere yasabye abateraniye muri iyi nama gushishikariza abo bayobora kwizihiza iminsi mikuru ariko bazirikana kwirindira umutekano ndetse kandi bakirinda ku bangamira abandi.