Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gisagara :Abayobozi b’inzego z’ibanze barakangurirwa gufata ingamba zo gukaza umutekano

Abayobozi b’inzego z’ibanze zo mukarere ka Gisagara bakanguriwe kongera no gufata ingamba mu gucunga umutekano.

Ubu butumwa bwatanzwe na Meya w’akarere ka Gisagara  Léandre Karekezi  mu nama yagiranye nabo  muri iki cyumweru maze abakangurira gufata ingamba zo gucunga umutekano barushaho gukaza amarondo.

Iyi nama ikaba yarabereye mu  kagari ka Gatoki  ,umurenge wa Save  yitabirwa n’umuyobozi wa Polisi muri ako karere  Superintendent (SP)Callixte Kalisa .

Meya yavuze ko ” ibyaha bishobora kwirindwa baramutse bashyize hamwe,imbaraga”, yibukije abayobozi ko bakwiye kurwanya ibyaha cyane cyane bakirinda ibiyobyabwenge bakabirinda urubyiruko  kuko bibangiriza ubuzima.

Yabasabye gukomeza gukorera hamwe barushaho gukorana n’inzego z’umutekano zirimo Polisi  kandi bagatangira amakuru ku gihe kugirango habeho gukumira ibyaha bishobora guhungabanya umutekano bitaraba.

Meya kandi yasabye abakozi bo mu nzego zose gukorera hamwe kandi bakarwanya ibyaha birinda ruswa kandi bagakangurira abaturage kwirinda ibikorwa by’ubusinzi.

SP Kalisa yasabye abagize inzego z’ibanze gukomeza ubukangurambaga mu baturage babarinda gukomeza gucuruza ibiyobyabwenge birimo za Kanyanga,urumogi n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Yavuze ko Polisi itazihanganira uwo ari we wese utubahiriza amategeko cyangwa akayica nkana. Asaba ubufatanye bw’inzego zose  mukurwanya no gukumira ibyaha.

Yashimiye abaturage  bako karere  uruhare bagira mu gutanga amakuru no gukumira ibyaha maze abasaba gukomeza uwo muco kandi bakajya batangira amakuru ku gihe.

Yabibukije ko bagomba gukangurira ababyeyi kurinda abana kujya mu tubari no mu tubyiniro n’ahandi hantu hashobora kubaviramo kwishora mu ngeso mbi.