Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gisagara: Abayobozi b’ibanze basabwe gushikariza abo bayobora kwitabira ibikorwa byo kurwanya no gukumira ibyaha

Umuyobozi w’Intara y’amajyepfo, Alphonse Munyentwari, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kurushaho kwegera no gushishikariza abaturage kugira uruhare rufatika mu kurwanya no gukumira ibyaha hagamijwe gukomeza kubungabunga umutekano mu Ntara.

Munyentwari yabisabye mu nama yamuhuje n’abayobozi b’imidugudu ndetse n’ab’utugari bo mu karere ka Gisagara  ku biro by’umurenge wa Save mu kagari ka Save ku itariki ya 30 Ukuboza umwaka ushize.

Iyi nama yitabiriwe n’Umuyobozi wa Polisi, mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Superintendent of Police (CSP), Simon Peter Mukama.

Umuyobozi w’Intara yagize ati, “Ubufatanye bw’abayobozi n’abaturage n’ingenzi kuko bafataniriza hamwe mu bikorwa by’umutekano n’iterambere”.

Yasabye abari mu nama kandi gukaza amarondo kugira ngo bashobore gukumira no kurwanya ibyaha cyane cyane mu ijoro.

Munyentwari yasabye abaturage gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano baziha amakuru ku gihe  ku kintu cyose gishobora guhungabanya umutekano.

CSP Mukana yashimiye aba bayobozi ubufatanye bwabo na Polisi anabasaba kurushaho kurwanya ibyaha birimo inyobwa n’igurishwa ry’ibiyobyabwenge birimo Kanyanga, n’urumogi, aho yababwiye ko biteza ibindi byaha birimo ubujura n’urugomo.