Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gisagara: Abatwara abagenzi kuri moto n’amagare basabwe kuba ijisho ry’umutekano

Abatwara abagenzi kuri moto n’amagare mu karere ka Gisagara basabwe kuba ijisho ry’umutekano, haba igihe bakora iyo mirimo ndetse no mu bindi bihe nk’umusanzu wabo mu gukumira ibyaha.

Ibi babikanguriwe ku itariki 19 Kamena uyu mwaka mu biganiro bagiranye n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose afatanyije n’Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Gilbert Gumira.

Mu bandi bitabiriye iyo nama yabereye mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Gisagara harimo Umuyobozi wako, Rutaburingoga Jérôme n’abahagarariye izindi nzego zirimo Ingabo  n’abinjira n’abasohoka mu gihugu. Hari kandi abayobozi b’inzego z’ibanze muri aka karere.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo yabwiye abo batwara abagenzi kuri moto bibumbiye muri Cooperative Dufashe Abagenzi Gisagara (CODUAGI) n’ababatwara ku magare bibumbiye muri Cooperative Taxi Velo de Gisagara (COTAVEGI) ko mu bo batwara hashobora kubamo abanyabyaha; bityo  abasaba kurangwa n’amakenga buri gihe kugira ngo birinde gutwara abagiye gukora cyangwa abavuye gukora ibyaha.

Yababwiye ati,"Aho muri hose murasabwa kuba ijisho n’amatwi by’umutekano. Kuba ijisho ry’umutekano bivuga gusesengura no gutangira amakuru ku gihe atuma ibyaha bikumirwa. Igihe cyose mubonye, cyangwa mwunvise ikintu cyahungabanya umutekano mugomba guhita mubimenyesha Polisi kugira ngo gikumirwe. Ibyo nimubikora, muzaba mugize uruhare mu kubungabunga umutekano."

Mu kiganiro yagiranye n’abo bakora iyo mirimo yo gutwara abagenzi kuri ibyo binyabiziga, ACP Gumira yabasabye kuba abafatanyabikorwa mu gukumira no kurwanya ibyaha birimo magendu, iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu n’itundwa ryabyo.

Yababwiye ati," Bamwe muri bagenzi banyu bajya bafatwa bapakiye ibiyobyabwenge na magendu kuri moto n’amagare ; abandi bajya bafatwa  bahetse ababifite. Mukwiriye kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya mutungira agatoki Polisi ababikora."

ACP Gumira yabasabye kandi kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde gukora cyangwa  guteza impanuka zihitana zikanakomeretsa abakoresha inzira nyabagendwa .

Yabwiye abatwara abagenzi kuri moto guhagarara igihe cyose bahagaritswe n’umupolisi  cyangwa undi muntu ubifitiye ububasha no kwambara ingofero yabugenewe (Kasike); kandi bagahagurutsa moto umugenzi amaze kuyambara neza.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yagize na none ati,"Kutubahiriza amategeko y’umuhanda ni ugushyira mu kaga ubuzima bw’abawukoresha. Nimuyubahiriza muzaba mutanze umusanzu ukomeye mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda ; kandi muzaba  murengeye ubuzima bw’abakoresha inzira nyabagendwa."