Abatwara abagenzi ku magare bagera kuri 60 bakorera mu Mujyi w’akarere ka Gisagara bibumbiye muri Cooperative de Taxi Velo Gisagara (COTAVEGI) bashyizeho Ihuriro ryo kurwanya no gukumira ibyaha.
Ibi babikoze ku itariki 19 Mutarama nyuma y’inyigisho baherewe mu nama bagiranye na Polisi y’u Rwanda muri aka karere; aho yabakanguriye kugira uruhare mu kubungabunga no gusigasira umutekano.
Mu kiganiro yagiranye na bo, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Marie Chantal Uwambaye yabasabye kwirinda ibiyobyabwenge agira ati,"Ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gusambanya abana, gufata ku ngufu, urugomo, gukubita no gukomeretsa n’ubujura bikorwa ahanini n’abanywi babyo. Murasabwa kubyirinda no gukangurira urubyiruko bagenzi banyu kutabyishoramo."
Yakomeje ababwira ati:"Umutekano uhatse byose. Aho utari nta terambere rirambye rishobora kuharangwa. Ni yo mpamvu buri wese asabwa kwirinda no kurwanya ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko, atanga amakuru atuma abagikoze cyangwa abafite imigambi yo kugikora bafatwa."
IP Uwambaye yabibukije kandi kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka zihitana, ndetse rimwe na rimwe zigakomeretsa abantu no kwangiza ibikorwa by’iterambere bitandukanye.
Yabashimiye kuba bashyizeho ihuriro ryo gukumira ibyaha; ndetse abaha imfashanyigisho izabayobora mu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana, iribera mu ngo n’itundwa ndetse n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.
Uwatorewe kuba Umuhuzabikorwa w’iryo huriro, Iraguha Theogene, yasezeranije Polisi y’u Rwanda muri aka karere ubufatanye mu gukumira ibyaha, byaba ibifitanye isano n’imirimo bakora ndetse n’ibindi muri rusange.
Yagize ati,"Umutekano uramutse uhungabanye ntitwakora iyi mirimo idutunze ikanadutungira abacu. Tugomba rero kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ikintu cyose cyawuhungabanya dutungira agatoki Polisi n’izindi nzego abo ducyekaho ibyaha."
Iraguha yasoje asaba bagenzi be gukurikiza inama bagiriwe no gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje.
Kinyarwanda
English











