Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gisagara: Abatuye akagari ka Akaboti bakanguriwe kuba ijisho ry’umutekano

Abatuye akagari ka Akaboti, ho mu murenge wa Kansi, mu karere ka Gisagara basabwe kuba ijisho ry’umutekano nk’uruhare rwabo mu gukumira ibyaha n’icyahungabanya umutekano muri rusange.

Ubu butumwa babuhawe ku itariki 10 z’uku kwezi n’Umuyobozi w’aka karere, Jerome Rutaburingoga afatanyije n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Jean Pierre Rutajoga.

Umuyobozi w’aka karere yabwiye abatuye aka gace bagera kuri 200 bari bitabiriye inama mpuzabikorwa y’inzego zitandukanye ko gukumira no kurwanya ibyaha bitagomba guharirwa inzego z’umutekano ; ahubwo ko bireba buri wese.

Yagize ati,"Twese turemeranya ko inzego z’umutekano zitabera hose icyarimwe. Ibi bihita biha buri wese inshingano zo kugira uruhare mu gukumira ikintu cyose cyawuhungabanya. Icyo abantu  basabwa ni ukwirinda ibyaha no  gutangira ku gihe amakuru atuma inzego zibishinzwe zibikumira."

Meya Rutaburingoga yababwiye ko iterambere bamaze kugeraho barikesha kuba igihugu gifite umutekano usesuye; bityo abasaba gufatanya gukumira icyawuhungabanya; birinda ibyaha, kandi batungira agatoki Polisi y’u Rwanda ababikoze; kabone n’iyo byaba byakozwe n’abo bafitanye isano cyangwa ubucuti.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gisagara SP Rutajoga, yasobanuriye abo baturage icyo kuba ijisho ry’umutekano bivuga agira ati," Ni ukwirinda ibyaha no kugira uruhare rufatika mu kubikumira. Uruhare rwanyu mu kubirwanya ni ugutangira ku gihe amakuru atuma biburizwamo."

Yagarutse ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati," Bituma inzego zibishinzwe zifatanya gukumira ibyaha; bityo umutekano ugakomeza gusigasirwa no kubungabungwa."

Yabasabye kandi kwirinda kwishora mu biyobyabwenge no gutanga amakuru atuma hafatwa ababyishoramo barimo ababyinjiza mu gihugu, ababicuruza, ababitunda, ababinywa n’ababikoresha.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, yanababwiye ko mu ngaruka zo kubyishoramo harimo kuba bitera igihombo, uburwayi, gufungwa no gucibwa ihazabu; bityo abagira inama yo kubyirinda.

Yasabye kandi abo baturage gukora neza amarondo, kwirinda amakimbirane n’ihohotera iryo ari ryo ryose.

Nyuma yo kugezwaho ubu butumwa, abaturage biyemeje kurushaho gukorana n’inzego zose hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha.