Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gisagara: Abaturage b’umurenge wa Nyanza bakanguriwe kwirinda amakimbirane

Abaturage bo mu murenge wa Nyanza, akarere ka Gisagara bakanguriwe na Polisi n’ubuyobozi bw’uyu murenge kwirinda amakimbirane ayo ari yo yose, no gutanga amakuru ku gihe y’abayafitanye kugira ngo bagirwe inama zo kuyakemura.

Ibi babikanguriwe ku itariki 10 Nzeri mu kiganiro bagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Renzaho Jean Damascene, ari kumwe na Assistant Inspector of Police (AIP) Innocent Nshimiyimana ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

Renzaho yasabye aba baturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango n’ibindi byaha, ahubwo bagashyira imbaraga mu bikorwa bibateza imbere  birimo umuganda, ubudehe, gutangira ku gihe ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Yagize ati,”Nimwirinda amakimbirane ahubwo mugakangukira gushyira mu bikorwa izi gahunda zibateza imbere, ubuzima bwanyu buzarushaho kuba bwiza; bityo mube muteje imbere imiryango yanyu n’igihugu muri rusange.”

AIP Nshimiyimana yabasabye ko bajya bahura kenshi bakarebera hamwe niba hari ibibazo biri hagati y’abantu, hanyuma aho biri bakabikemura.

Yababwiye ati,"Ingaruka z’amakimbirane, icyo yaba ashingiyeho cyose, ni mbi. Urugero ni uko iyo adakemuwe mu maguru mashya, bamwe mu bayafitanye bafata umwanzuro wo kwihanira."

Yakomeje ababwira ati,"Abafitanye ibibazo baba bakwiriye kubikemura mu bwumvikane, mu gihe babinaniwe bakagana inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure aho gukora ibinyuranyije n’amategeko."

AIP Nshimiyimana yasobanuriye abari aho ko amakimbirane ashingira ahanini ku mitungo, aha akaba yarabahaye urugero rwo kuwusesagura cyangwa kuwupfusha ubusa.

Yababwiye kandi ko ashobora guterwa kandi n’ubuharike, gucana inyuma, no kutuzuza inshingano ku bashakanye.

Yibukije aba baturage ko mu miryango irangwamo amakimbirane, ababihomberamo cyane ari abana kubera ko usanga bata amashuri ndetse n’abashoboye kujyayo bakiga nabi kubera ibibazo baba basize iwabo.

Yasoje abakangurira kwirinda ibyaha byose no kujya bitabira umugoroba w’ababyeyi agira ati," Umugoroba w’Ababyeyi ni urubuga rwiza rwo kumviramo ibibazo biri hagati y’abantu no kubikemura."

Nyuma y’iyi nama abaturage bashimiye ubuyobozi bw’umurenge n’ubwa Polisi, bavuga ko bagiye kujya bicara bagasasa inzobe ku kibazo gihari kuko   ari bwo buryo bwiza bwo gukemura amakimbirane.