Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gisagara: Abaturage biyemeje kwirinda ihohotera rishingiye ku gitsina

Abaturage bagera kuri 400  bo mu murenge wa Muganza,wo mu karere ka Gisagara, ku itariki 10 Nzeri 2015, bigishijwe ubwoko bw’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, ibibitera, ibihano byabyo, n’ingaruka bigira ku babikoze, ku muryango we, no ku muryango mugari nyarwanda kandi bakangurirwa kubyirinda no kugira  uruhare mu kubirwanya no kubikumira nk’umusanzu wabo mu kwicungira umutekano.

Ibi babyiyemeje mu nama bagiranye n’umuyobozi w’aka karere, Léandre Karekezi n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Callixte Kalisa, iyo nama ikaba yarabereye mu kagari ka Rwamiko.

Karekezi yasobanuriye abo baturage ko ibiyobyabwenge nk’urumogi na Kanyanga biri ku isonga mu bitera ihohotera rishingiye ku gitsina, n’amakimbirane mu miryango no hagati y’abantu ku giti cyabo, n’ibindi byaha birimo gukubita no gukomeretsa, urugomo, ubujura, gufata ku ngufu, no gusambanya abana.

Yabwiye abo baturage ati:"Nta terambere ryaba mu miryango irangwamo ihohotera rishingiye ku gitsina n’amakimbirane, akaba ariyo mpamvu buri wese akwiye kuyirinda no kugira uruhare mu kuyarwanya no kuyakumira."

Karekezi yakomeje agira ati:"Ahari abantu hashobora kuvuka ibibazo. Mu gihe bibayeho, umuti si ukwihanira , bamwe bafata nka bumwe mu buryo bwo kubikemura, ahubwo mujye mugana inzego zibishinzwe zibagire inama ndetse zibakiranure n’abo mubifitanye ".

SP Kalisa yabasobanuriye ko ingaruka z’ihohotera rishingiye ku gitsina zitagera gusa ku warikorewe ahubwo zigera no ku muryango we, akaba ariyo mpamvu buri wese akwiye kumva ko  urugamba rwo kurirwanya no kurikumira rumureba.

Yabwiye abo baturage ko ihohotera  rikorerwa abagore  ririmo kubakubita no kubakomeretsa, kubatuka, kubatota no kubahoza ku nkeke, kubavunisha,no kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge bitera ubukene mu miryango ndetse n’umuntu ku giti cye kuko iyo bifashwe birangizwa kandi uwabifatiwemo agacibwa amande, rimwe na rimwe akanafungwa.

SP Kalisa yasabye abo baturage kuba ijisho rya mugenzi wabo no gukora amarondo neza kugira ngo barwanye kandi bakumire ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko kandi abakangurira kujya batanga amakuru ku gihe y’uwagikoze cyangwa utegura kugikora.

Yabagiriye kandi inama  yo kujya bitabira Umugoroba w’ababyeyi, aha akaba yarabasobanuriye ko ari urubuga rwiza rwo gushakira umuti urambye ibibazo birimo amakimbirane biba biri mu miryango imwe n’imwe.

Yashoje ikiganiro yagiranye n’abo baturage abagira inama yo kwirinda igikorwa icyo aricyo cyose kinyuranyije n’amategeko kandi abasaba kujya bihutira gutanga amakuru ku gihe yatuma gikumirwa kandi yatuma hafatwa abagikoze cyangwa abategura kugikora.