Abatuye mu karere kagisagara basabwe kwirinda kunywa no gukora inzoga z’inkorano zifatwa nk’ibiyobyabwe kuko arizo ntandaro y’amakimbira yo mu muryango n’ibindi byaha.
Ni nyuma y’uko kuri uyu wa 1 Ugushyingo inzego z’umutekano ku bufatanye n’abaturage zafashe litiro zisaga 650 z’inzoga z’inkorano zafatanwe abaturage batandukanye bo mu kagari ka Rwanza, Umurenge wa Save akarere ka Gisagara.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko izi nzoga zizwi nka nyirantare zafatanwe abantu bagera ku munani zamenewe mu ruhame, abaturage baganirizwa ku ngaruka zazo.
Yagize ati “Abaturage bamaze kujya basobanukirwa ingaruka zikomoka kuri bene izi nzoga gusa kwigisha ni uguhozaho, tugomba gukomeza gushishikariza abaturage kuzirinda kuko murabona ko hari abatarahindura imyumvire kuri zo (inzoga zitemewe).”
CIP Karekezi yavuze ko mu gihe inzoga z’inkorano zizaba zikinyobwa n’abaturage bo mu murenge wa Save, batazigera babona umutekano uhagije, aboneraho gusaba abaturage kuzirinda kandi bakazitangaho amakuru.
Ati “Aho izi nzoga zinyobwa nta mutekano uba uhari kuko ziteza urugomo, amakimbirane mu ngo n’ibindi byaha bibuza abaturage umudendezo kandi zishobora no gutera indwara abazinywa, bityo dukomeze tuzitangeho amakuru kandi tuzirinde.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Save, Kimonyo Innocent yashishikarije abaturage kureka gukora inzoga zitemewe kuko batazabura gufatwa kandi bagahabwa ibihano bibateza igihombo.
Yagize ati “Izi zimenwe (inzoga) zashowemo amafaranga none dore apfuye ubusa ikindi abazifatanwe bagiye gucibwa amande, mwibaze icyo gihombo! Mushatse mwareka kuzikora no kuzinywa kuko muzajya mufatwa kandi muhanwe.”
Abafatanwe izi nzoga z’inkorano bashyikirijwe ibiro by’umurenge wa Save ngo bacibwe amande agenwa n’Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe Ubuziranenge aho amande ari hagati y’ibihumbi 50 000 n’ibihumbi 500.000 mu mafaranga y’u Rwanda agenwa bitewe n’ingano y’inzoga buri umwe yafatanwe.
English









