Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gisagara: Abaturage barashimira Polisi iterambere ikomeje kubagezaho

Abaturage bo mu mudugudu w’Agatare mu kagari k’Agatare mu murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare bateguye igikorwa cyo gushimira Polisi y’u Rwanda ku kuba yarabakuye mu mwijima ikabagezaho umuriro w’amashanyarazi.

Mu mwaka wa 2019 mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi,  Ingo ijana (100) zo mu mudugudu w’ Agatare nizo Polisi y’u Rwanda yahaye umuriro w’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba. Ni mugihe uyu mudugudu ugizwe n’ingo 238, muri uyu mudugudu ingo 38 nizo zisigaye zidafite umuriro w’amashanyarazi, Polisi ikaba yasezeranyije aba baturage basigaye ko nabo mu minsi iri imbere izabaha umuriro.

Mukanyangezi  Aureria ni umwe mu baturage bahawe umururiro w’amashanyarazi na Polisi y’u Rwanda, avuga ko Polisi yamukuye mu icuraburindi rw’umwijima n’ubwigunge ikamuha urumuri ubu akaba yarageze ku iterambere nk’abandi.

Ati:  “Mbere y’uko Polisi y’u Rwanda impa umuriro nagorwaga cyane no kubona amafaranga yo kugura Peteroli yo gucana, ibyo byatumaga abana banjye biga nabi. Niyo nabaga nabonye ayo kugura Peteroli abana banjye bigaga nabi bigatuma badatsinda mu ishuri ariko ubu ibintu byose biragenda neza.” 

Niyoncungu Justine,  ni umunyeshuri mu kigo cy’amashuri abanza cya Ringanwe(EP Ringanwe) yiga mu mwaka wa Gatandatu, avuga ko mbere y’uko mu rugo iwabo Polisi ibaha umuriro w’amashanyarazi yigaga acanye itoroshi  cyangwa agacana agatadowa, ibi byatumaga atiga neza ku buryo ku mu gihembwe yagiraga  amanota atarenze 280 kuri 600 ariko aho baboneye umuriro w’amashanyarazi amanota yariyongereye agira 487 kuri 600.

Ati:  “Uyu muriro watumye nzamuka mu mitsindire, ndashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku gikorwa yadukoreye mu rugo cyo kuduha umuriro w’amashanyarazi, ubu ndiga bitamvunnye kandi  bigatuma ntsinda  mu ishuri.”

Kuramba Canisius, umuyobozi w’umudugudu wa Agatare, mu izina ry’abaturage abereye umuyobozi yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku iterambere ikomeje kubagezaho, yizeza ubufatanye buhoraho.

Ati:  “Turashimira Polisi yacu ko hejuru y’umutekano itugezaho inagerekaho kutuvana mu bwiguge itugeza mu iterambere, twifuza ko ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage bwakomeza tukarwanya  icyo aricyo cyose cyashaka kudusubiza inyuma.”

Muri iki gikorwa,  Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gisagara, Superintendent of Police(SP) John Niyibizi, hari kandi n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Habimana Jean Paul.

SP Niyibizi yasabye abaturage gukorana umurava bakiteza imbere no kugira uruhare mu gukumira ibyaha.

Yagize ati:  ”Ibi byose bituruka ku mutekano dufite, turabasaba  gukomeza kuwubumbatira mukumira ibyaha kandi mutangira amakuru ku kintu cyose cyashaka guhungabanya umutekano. Mukure amaboko mu mifuka mukore cyane mutere imbere.” 

Yakomeje abashimira  imikoranire myiza bagaragariza Polisi y’u Rwanda, abasaba ko bakomeza. Yasabaye aba baturage bo mu mudugudu wa Agatare ndetse n’abo mu karere ka Gisagara muri rusange kujya bafata neza ibikorwa remezo baba bahawe, bakirinda kubyangiza.

 Habineza Jean Paul, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe  ubukungu yashimiye  Polisi y'u Rwanda  uburyo ifasha abaturage mu iterambere n'umutekano, abasaba abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano no kujya bitabira gahunda za leta zitandukanye.

Umudugudu wa Agatare utuwe n’abaturage 617, bose bakaba bari bitabiriye ibi birori byo gushimira Polisi y’u Rwanda byaranzwe n’ubusabane no gucinya akadiho.