Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GISAGARA: Abarenga 1000 bibukijwe kurangwa n'imyitwarire ikumira impanuka zo mu muhanda

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Kamena, yakomeje ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda buzwi ku izina rya ‘Gerayo Amahoro’ mu Karere ka Gisagara, yibutsa abawukoresha mu buryo butandukanye gukomeza kwimakaza ingamba zigamije gukumira impanuka zo mu muhanda.

Ni ubutumwa bwagejejwe ku bakoresha umuhanda 1,096 barimo; abanyeshuri bo ku Ishuri ryisumbuye rya Mamba, abatwara abagenzi kuri moto, abanyonzi n’abanyeshuri, bwabereye mu kagari ka Rugunga, umurenge wa Mamba, bugaruka kuri amwe mu makosa akunze kuba intandaro y’impanuka zihitana ubuzima bw’abantu cyangwa zikabasigira ubumuga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko impanuka nyinshi ziba mu muhanda zituruka ku burangare, asaba abakoresha umuhanda kubwirinda no kubahiriza amategeko agenga umuhanda.

Yagize ati: “Hari amakosa tubona akenshi akorwa n’abatwara ibinyabiziga agateza impanuka yiganjemo; kugendera ku muvuduko ukabije, gutwara banyoye ibisindisha, gupakira imizigo irenze ubushobozi bw’ikinyabiziga, kudasiga intera ihagije hagati y’ibinyabiziga no kutubahiriza uburenganzira bwo gutambuka mbere. Ibi duhora tubibibutsa kandi buri wese abyubahirije uko bikwiye nta kabuza impanuka zagabanyuka cyane. ”

SP Habiyaremye yakomeje asaba abanyeshuri n’abagenzi muri rusange gukoresha ahabugewe mu gihe bambuka umuhanda hazwi nka ‘zebra crossing’, birinda kwambuka umuhanda bavugira kuri telefoni cyangwa bayumviraho indirimbo, gukinira mu muhanda no kugendera mu ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda aho ibinyabiziga bibaturuka imbere babireba.

Yakebuye abatwara amagare bashorwa mu byaha bibwira ko ari akazi gasanzwe,  nyamara bibagira abafatanyacyaha nko gutwara ibiyobyabwenge na magendu, bakajya babanza kugenzura imizigo bahawe, basanga ari ibibujijwe bagatanga amakuru.

Abitabiriye ubu bukangurambaga bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo, benshi muri bo bakaba baragaragaje ubushake bwo kwiyemeza kubahiriza amategeko y’umuhanda kandi bakarangwa no kwitwararika igihe bakoresha umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka no kurengera ubuzima bwabo n’ubw’abo bawusangiye.