Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gisagara : Abanyeshuri ba GS Ndora bakanguriwe kuzirinda ibiyobyabwenge mu biruhuko bagiye kujyamo

Gisagara : Abanyeshuri ba GS Ndora bakanguriwe kuzirinda ibiyobyabwenge mu biruhuko bagiye kujyamoAbanyeshuri 357  biga mu cyiciro cya mbere kuri GS Ndora  nibo bakurikiranye ibiganiro bagejejweho na Polisi ikorere mu karere ka Gisagara  maze basabwa kuzatanga ubutumwa bahawe kandi bakaza kangurira bagenzi babo b’urubyiruko ndetse n’abaturanyi babo kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha ubwo bazaba bari mu biruhuko.

Mu kiganiro yahaye aba banyeshuri ku wa kabiri, taliki ya 30 Ukwakira,  AIP Innocent  Nshimiyimana , ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu karere ka Gisagara,   yababwiye amoko y’ibiyobyabwenge birimo kanyanga ,urumogi,chief waragi,n’ibindi maze abasobanurira ko ibi byose ko aribyo bikurura ubusinzi ,ubujura,gukubita no gukomeretsa kubabinyoye ndetse n’uburaya n’ibindi byaha muri rusange.

Yakomeje abibabwira muri aya magambo:”Ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano  n’abaturage mu kubungabunga umutekano nibyo byatumye igihugu cyacu kiba mu bihugu bya mbere bitekanye ku isi, ariko kandi haracyariho zimwe mu mbogamizi ziwuhungabanya nko kunywa ibiyobyabwenge bikorwa n’urubyiruko rurimo abanyeshuri nkamwe”

Aha yagize kandi ati:” Ni uruhare rwacu twese kurwanya no gukumira ibyaha binyuranye dutanga amakuru vuba y’abacuruza ibiyobyabwenge n’abakora ibikorwa bindi bibi,murasabwa rero kuba intangarugero muri bagenzi banyu no ku baturage bose muri rusange”.

Yabakanguriye kandi kuzirinda kwishora mu biyobyabwenge mu gihe cy’ibiruhuko bagiye kujyamo  aho yagize ati:” Ntacyo byaba bimaze  kubyirinda ku ishuri wagera mu biruhuko bakabyishoramo.”

AIP Nshimiyimana yabasabye kutazapfusha igihe cyabo ubusa bajya mu biyobyabwenge ko ahubwo bazagikoresha neza basubiramo amasomo, bafasha n’ababyeyi imirimo.

Umuyobozi w’ishuri rya GS Ndora, Misigaro Francois, yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo idahwema kubagira inama cyane cyane gukumira ibyaha no kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri no muri sosiyete muri rusange.

Umwe mu banyeshuri wari itabiriye iyi nama, Clement Niyigaba yasabye ko inama nk’iyi yajya iba kenshi ndetse n’inzego  z’ibanze zikayigiramo uruhare. Yagize ati:”hari n’abandi banyeshuri bataje muri iyi  nama. Tugomba kubagezaho ubutumwa tuvanye hano  ku buryo hazaboneka umusaruro ushimishije mu kurwanya ibiyobyabwenge”.

Ibi kandi byanashimangiwe na mugenzi we witwa  Aline Isingizwe  akaba yarasabye abanyeshuri kugira icyo bakora mu guhindura sosiyete nyarwanda izira gukoresha ibiyoyabwenge.

Inama yasoje abanyeshuri biyemeza kugeza ubutumwa kuri bagenzi babo ndetse bumvikana kuzitabira indi nama mu cyumweru gitaha bakazungurana ibitekerezo ari benshi ku kurwanya byimazeyo ibiyobyabwenge  n’ibindi byaha muri rusange.