Kuri uyu wa 7 Ukwakira 2017,abashinzwe umutekano mu midugudu bazwi nk’abanyerondo yabahawe amahugurwa na Polisi ikorera mu karere ka Gisagara , akaba yari ayo kubongerera ubumenyi mu kazi kabo ka buri munsi ko gufasha abaturage mu midugudu gucunga umutekano.
Muri icyo gikorwa Polisi yari ihagarariwe n’ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’izindi nzego mu karere ka Gisagara, AIP Innocent Nshimiyimana.Mu kiganiro yahaye aba banyerondo yongeye kubibutsa ko akazi bakora ko gucunga umutekano w’abaturage bagomba kukagira akabo kuko abaturage baba barabatoye babizeye.Byose bakabikora bafatanya n’izindi nzego.
AIP Nshimiyimana yagize ati: “Akazi k’irondo mugomba kukagira akanyu,kurinda abaturage n’ibyabo si ikintu wakora bijyanye n’uko wabyutse, ahubwo kubikora neza bigomba guhoraho kuko umutekano utagira igihe ahubwo ukenerwa igihe cyose, aho mubona hari imbogamizi mukatwitabaza tukabafasha.”
Yakomeje akangurira aba banyerondo ko umwambaro w’akazi bahawe batagomba kuwitwaza ngo bajye bahutaza abo bashinzwe kurinda. Abasaba kuzajya barangwa n’ikinyabupfura mu kazi kabo.
Aha naho yagize ati:”Dore mufite impuzankano(Uniform),uyu mwambaro ntuzababere urwitwazo ngo mwumve ko muri hejuru y’abaturage.Ni mwe mukingisha abantu mu tubari iyo bwije n’ibindi bitandukanye; byose mugomba kubikora neza mutabahutaza.”
Niyonshuti Desire umuyobozi w’aba banyerondo bo mu kagari ka Duwani mu murenge wa Kibirizi yashimye amahugurwa bahawe asaba ko Polisi y’u Rwanda yakomeza kujya ibaba hafi kenshi.
Yagize ati: “Twishimiye aya mahugurwa mwaduhaye, ni ingenzi cyane kuko adukanguriye kumva neza ko umutekano turinda ari ku nyungu zacu, ku nyungu z’abanyarwanda ndetse n’igihugu muri rusange. Tunasobanukiwe ko tugomba kurangwa n’imyitwarire myiza mu kazi kacu ka buri munsi tukirinda guhutaza abo dushinzwe gucungira umutekano.”
AIP Innocent Nshimiyimana avuga ko ubusanzwe mu murenge wa Kibirizi ndetse no muri aka kagari ka Duwani nta bibazo by’umutekano muke bikunze kuhagaragara ndetse ko n’imyitwarire y’abanyerondo ari myiza.Gusa abasaba ko igihe cyose habonetse ikintu icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano w’abaturage bazajya batanga amakuru hakiri kare.
Yakomeje ashimira ubufatanye bw’Abaturage n’ubuyobozi mu gushyiraho irondo rinafite umwambaro uriranga (uniform) aho yavuze ko ari igikorwa cyiza, hifuzwa ko no mutundi tugari no mu yindi mirenge bakora nk’abo mu kagari ka Duwani.Ni amahugurwa yari yitabiriwe n’abanyerondo 37 mu gihe mu kagari kose habarirwa abagera kuri 45.
Kinyarwanda
English











