Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, abo bakunze kwita abamotari bagera ku 100 bakorera mu murenge wa Ndora, mu karere ka Gisagara, basabwe kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano.
Ubu butumwa babuherewe mu nama bagiranye n’ushinzwe imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Marie Chantal Uwambaye, akaba yari hamwe n’ushinzwe umutekano wo mu muhanda muri aka karere, AIP Jean Pierre Dusingizimana.
Iyo nama yahuje abo bamotari bibumbiye muri Koperative yabo yitwa “Dufashe Abagenzi Gisagara-KODUAGI”, ikaba yarabereye mu kagari ka Gisagara, ku itariki 20 Ukwakira, 2015.
AIP Uwambaye yabanje kubasobanurira ko ibiyobyabwenge nk’urumogi na Kanyanga biri mu biteza umutekano muke bitewe n’uko ababinyoye bibatesha ubwenge maze bagakora ibyaha bitandukanye nko gukubita no gukoretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’urugomo.
Yababwiye ati:" Hari bamwe muri bagenzi banyu bajya bafatwa batwaye cyangwa bahetse abafite ibiyobyabwenge. Mukwiye kubyirinda no kubirwanya kandi mu gihe mutahuye ko umugenzi muhetse afite ibintu binyuranyije n’amategeko mujye muhita mubimenyesha Polisi y’u Rwanda."
Yabasabye kandi kujya bahwitura bagenzi babo bakoze ibinyuranije n’amahame ngengamikorere y’umwuga wabo. Yababwiye na none ati:"Umwuga wanyu utuma mubasha kugera ahantu henshi hashoboka. Mukwiye kugira uruhare mu gukumira ikintu cyose gishobora gutera umutekano muke aho hose muba muri."
AIP Dusingizimana yabwiye abo bamotari kugendana buri gihe uruhushya rwo gutwara moto, kubaha ibyapa, amatara n’ibimenyetso byo ku muhanda, kudatwara imitwaro kuri moto, no kudatwara abagenzi barenze umwe.
Yababwiye kandi kwirinda umuvuduko ukabije, kudakoresha terefone batwaye moto nko kuyihamagaza cyangwa kwitaba uyibahamagayeho, no kujya bahita bahagarara mu gihe bahagaritswe n’umupolisi cyangwa undi muntu wese ubifitiye ububasha.
Umuyobozi wa KODUAGI, Banguwiha Innocent yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere agira ati:"Inama twagiriwe ni ingezi kuko zatumye dusobanukirwa ko dukwiye kugira uruhare rufatika mu kwicungira umutekano."
Yagize kandi ati:"Dukora akazi kacu nta nkomyi kuko hari umutekano usesuye mu gihugu. Birakwiye rero ko tugira uruhare mu kuwusigasira twirinda icyaha n’igisa na cyo kandi tugatanga amakuru y’uwakoze, ugiye, cyangwa utegura gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko."
Yasoje ijambo rye akangurira bagenzi be kuzashyira mu bikorwa inama bagiriwe.
Kinyarwanda
English











