Kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Werurwe, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n'ubutabazi (Fire and Rescue Brigade) ryahuguye abakozi bo mu bitaro bya Gakoma biherereye mu karere ka Gisagara, mu murenge wa Mamba, Akagari ka Gakoma ku kwirinda no kurwanya inkongi.
Aya mahugurwa y?umunsi umwe yahawe abakozi 90 bakora muri ibyo bitaro, barimo abaganga, abayobozi b?amashami, abaforomo, abashinzwe amasuku ndetse n?abashinzwe umutekano muri ibi bitaro.
Abahuguwe basobanuriwe ibitera inkongi, amoko y'inkongi n'ibigize inkongi. Basobanuriwe uko bakumira inkongi, berekwa n'uko bahungisha abarwayi bari mu bitaro haramutse habaye inkongi ndetse banerekwa uko bakwitabara bazimya inkongi bakoresheje bimwe mu bikoresho birimo za kizimyamuriro n'uburingiti butose.

Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n'ubutabazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko aya mahugurwa agamije guha ubumenyi abantu batandukanye ku gukumira inkongi no kuyirwanya mu gihe ibaye.
Yagize ati: ?Abahugurwa basobanurirwa ibitera inkongi kugira ngo babyirinde kandi tukabereka uko bakwitabara mu gihe habaye inkongi. Ikindi tubereka uburyo ibikoresho bizimya umuriro bikoreshwa. Ku bakorera mu bitaro tubereka n?uburyo batabara abarwayi haramutse habaye inkongi."
ACP Gatambira yakomeje avuga ko abakozi bo mu bitaro bya Gakoma kimwe n? ahandi hatangiwe amahugurwa, bahuguwe uko bakwirinda inkongi ituruka kuri gaze ikoreshwa mu guteka, banerekwa uko inkongi ikomoka kuri gaze irwanywa hifashishijwe ikiringiti.
Nyuma y?amahugurwa Polisi yasuye hamwe mu hantu hashobora guteza inkongi muri ibi bitaro nyuma abayobozi b?ibitaro bagirwa inama y?ibyo bakwiye gukosora.
Abaturage bakangurirwa guhamagara Polisi kuri telefoni: 111,112 cyangwa 0788311224 mu gihe habaye inkongi y'umuriro kugira ngo batabarwe byihuse.

Kinyarwanda
English











