Mu imurikagurisha mpuzamahanga ribera hano I Kigali mu karere ka Kicukio mu murenge wa Gatenga mugucunga umutekano w’abantu.
n’ibicuruzwa byabo harakoreshwa ibikoresho bigezweho mu guta muri yombi abafite ingeso z’ubujura hakaba hamaze gufatwa abajura babiri ndetse n’ibyo bari bibye birafatwa biragaruzwa.
Kubufatanye bwa polisi na DY solutions ltd , societe icuruza ibikoresho byifashisha mu gucunga umutekano.
Bakaba bakoresha camera 8 aho bakora amasaha 24/24.
Nkuko twabitangarijwe na AIP Aimable Nsengiyumva yavuze ko bacunga umutekano neza kuburyo ubujura bwagabanutse ugeranije na expo zabanjirije iyi.
Kugeza ubu tumaze gufata abantu ba bairi aho ubu bashyikirijwe inkiko kubera ubujura.
Aip Nsengiyumva akaba yakomeje avuga ko izi camera ari igisubizo ku mutekano cyane ko n’utekereje kubikora aba arebwa nizo CCTV Cameras zikoreshwa na polisi.
Akaba yasabye abantu bagana expo ko bagana polisi ikorera muri aho muri expo igikondo igihe ba bibwe.
Umwe mu bari bibwe witwa Rutembesa akaba yashimiye polisi agira ati iri korahabuhanga ryatumye bafata abanyibye ndetse n’ibintu byanjye ndabibona mu gihe gito.
Kinyarwanda
English











