Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kubungabunga umutekano rwo mu karere ka Gicumbi, ku itariki 23 Nzeri rwifatanyije na Polisi y’u Rwanda mu gikorwa cyo gukangurira abanyeshuri bo mu Rwunge rw’amashuri rwa Rukiri kwirinda ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo.
Mu kiganiro yagiranye na bo, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Alphonse Karekezi yababwiye ko urubyiruko rugize umubare munini w’abishora mu biyobyabwenge, bityo arusaba kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ryabyo batanga amakuru y’ababinywa, ababicuruza n’ababitunda.
Yagize ati:"Nimubyirinda; kandi mugatanga amakuru y’ababyishoramo (ibiyobyabwenge), muzaba mutanze umusanzu ukomeye mu kubumbatira umutekano."
Uturere twa Gicumbi na Burera tuza ku isonga mu Ntara y’Amajyaruguru mu hafatirwa ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi, Kanyanga n’inzoga zo mu masashe nka Chief Waragi, Kitoko, Suzi, Host Waragi, n’izindi.
AIP Karekezi yasabye kandi abo banyeshuri kujya babwira urubyiruko bagenzi babo; ndetse n’abandi ko ibiyobyabwenge bitera uwabinyoye uburwayi butandukanye no gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa.
Yakomeje ababwira ati: "Bamwe mu rubyiruko batwara inda zitateganyijwe bitewe no kunywa ibiyobyabwenge. Rimwe na rimwe bibaviramo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no kureka ishuri. Ubwo musobanukiwe ububi bwabyo mubyirinde, kandi mube abafatanyabikorwa mu kubirwanya."
AIP Karekezi yababwiye kandi ati:"Ibiyobyabwenge byangiza ubwenge . Ni yo mpamvu uwabinyoye akora ibyaha kubera ko nta mutimanama aba afite. Mubyirinde niba mushaka gutsinda mu ishuri no kuba abenegihugu beza."
Muri icyo gikorwa cy’ubukangurambaga, abo banyeshuri bashyizeho ihuriro ryo kurwanya no gukumira ibyaha.
Kinyarwanda
English










