Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gicumbi: Urubyiruko rw’abakorerabushake rukomeje ibikorwa biteza imbere abaturage

Mu gihe habura iminsi itatu ngo Polisi y’u Rwanda itangize ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo,urubyiruko rw’abakorerabushake nkuko rusanzwe rufatanya na Polisi mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no gukumira ibyaha, uru rubyiruko hirya no hino mu gihugu rufatanyije na Polisi, rwatangiye ibyo bikorwa rwubakira abaturage uturima tw’igikoni ,rubumba amatafari azifashishwa mu kubakira abatishoboye,rutegura ahazubakwa n’ibindi byinshi bitandukanye.

Ku ikubitiro urubyiruko rw’abakorerabushake rutuye mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Bwisige akagari ka Bwisige rwubakiye umuturage witwa Mukamurara uturima tw’igikoni, kuri uyu wa 10 Nyakanga.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector Of Police (CIP) Alexis Rugigana yavuze urubyiruko rw’abakorerabushake ari rumwe mu bafatanya bikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kwigisha abaturage, kubakangurira kwirinda ibyaha no kubafasha kugera ku iterambere, babubakira uturima tw’igikoni ,inzu ,gukora umuhanda ndetse n’ibindi byinshi bifasha abaturage kugera ku iterambere rirambye.

Yagize ati “ Urubyiruko iyo rushyize hamwe rukora byinshi byiza bifasha igihugu mu iterambere,niyo mpamvu Polisi ifatanyije narwo ,muri iki gihe ruri gukora ibikorwa byo gufasha abaturage,mu kububakira uturima tw’igikoni, gusana inzu za senyutse ndetse no kubumba amatafari azifashishwa mu kubakira abatishoboye mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi.”

Yakomeje avuga ko urubyiruko rushyize hamwe ntacyarunanira kuko rurashoboye kandi rufite n’imbaraga, agasaba buri wese kumva ko yagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cye.

CIP Rugigana akomeza ababwira ko bakwiye gukomeza intambwe batangiye yo gukorera igihugu batanga imbaraga zabo zose kugira ngo bagere ku ntego biyemeje zo gukumira ibyaha no gutangira amakuru ku gihe ndetse no gufasha abaturage kugera ku iterambere rirambye.

Ati “Iterambere ry’igihugu ririhuta cyane niyo mpamvu namwe musabwa kwihutana naryo mufatanya n’inzego za leta n’iz’umutekano mu guteza imbere abaturage mu bakangurira gahunda za leta ndetse n’uburyo bwo kwirinda ibyaha.”

Yibukije uru rubyiruko ko mu midugudu rutuyemo rugomba kuba intangarugero kugira ngo ubabonye wese ababonemo icyizere n’ubushobozi.

Mukamurara yashimiye uru rubyiruko na Polisi igikorwa kiza bamukoreye, aboneraho gusaba n’urundi rubyiruko kwigira kuri rugenzi rwa rwo bagira uruhare mu guhtanga umusanzu wo kubaka igihugu cyabo.