Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gicumbi: Umugabo afungiwe gutema ibiti mu ishyamba rya Leta akabitwikamo amakara

Kanyuma Jean Damascene afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rushaki, mu karere ka Gicumbi akurikiranyweho gutema ibiti mu ishyamba rya Leta riherereye mu kagari ka Karurama, mu murenge wa Rushaki akayatwikamo amakara.

Ibi uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko yabikoze afatanyije n’abandi birutse babonye Polisi ubwo yazaga kubafata ku wa 15 z’uku kwezi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko ibiti we na bagenzi be batwitsemo amakara babitemye ku buso bwa hegitari ebyiri; kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe abafatanyije na we kubikora.

Yagize ati,"Kwigabiza ishyamba rya Leta bagatema ibiti biririmo; barangiza bakabitwikamo amakara ubwabyo binyuranyije n’amategeko. Ikindi ni uko bene iyo misarurire y’ishyamba igira ingaruka ku bidukikije no ku rusobe rw’ibinyabuzima muri rusange; bikaba kandi bitera ibiza bimwe na bimwe nk’inkangu, itemba ry’ubutaka , imyuzure n’isuri."

Ingingo ya 416 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

CIP Twizeyimana yibukije ko  amashyamba ya Leta ari umutungo w’Igihugu; bityo ko buri wese akwiriye kugira uruhare mu kuyabungabunga kuko afitiye akamaro Igihugu n’abagituye.

Yashimye abatanze amakuru yatumye Polisi ifatira mu cyuho Kanyuma arimo gutwika amakara mu biti we na bagenzi be batemye mu ishyamba rya Leta ; aboneraho gusaba  abatuye Intara y’Amajyaruguru kwirinda ibyaha aho biva bikagera.

Yasabye kandi abayituye kuzirikana ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere, amahoro n’ituze birambye; bityo ko buri wese afite inshingano zo gufatanya n’abandi kuwubungabunga atanga ku gihe amakuru atuma inzego zibishinzwe zikumira icyawuhungabanya cyose.