Kuri uyu wa kane tariki ya 27 Ugushyingo 2014, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi yangije ibiyobyabwenge birimo litiro 1423 za Kanyanga, amaduzeni 1027 ya chief waragi n’uducupa 50 tw’inzoga bita African Gin.
Iki gikorwa kikaba cyarabereye mu kagari ka Mulindi, umurenge wa Kaniga, kikaba cyari kitabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze batandukanye barimo umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, uhagarariye Polisi mu karere, n’abaturage.
Nyuma yo kubyangiriza mu ruhame, umuyobozi w’akarere wungirijwe ushinzwe ubukungu Kagenzi Stanislas yasabye abaturage bari aho kwirinda kwishora mu biyobyabwenge, ahubwo bagakora ibikorwa byemewe n’amategeko ndetse byanabateza imbere bo ubwabo, imiryango yabo n’igihugu muri rusange.
Yabasabye kandi gushyira mu bikorwa gahunda za leta zirimo kwibumbira mu makoperative, kwitabira ubwisungane mu kwivuza, umuganda ndetse na gahunda ya ndi umunyarwanda.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gicumbi Senior Superintendent of Police (SSP) Felix Bizimana, yavuze ko ibyo biyobyabwenge byafatiwe mu duce dutandukanye tw’akarere ka Gicumbi mu mezi 2 ashize, ndetse ko ibyinshi bituruka mu bihugu bituranye n’akarere ka Gicumbi byinjiriye ku mipaka itemewe.
SSP Bizimana yasobanuye ko abafatanywe ibyo biyobyabwenge bashyikirijwe ubutabera ubu bakaba baramaze no gukatirwa.
Yakomeje asaba abanywa ibyo biyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.
Yagize ati:”Ingaruka ziterwa n’ibi biyobyabwenge ni nyinshi kandi mbi. Niyo mpamvu kubirwanya bidakwiye guharirwa Polisi n’izindi nzego z’umutekano gusa, ahubwo ni inshingano za buri wese”.
Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 594 ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo muburyo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).
Kinyarwanda
English











