Nyuma y’aho mu kagari ka Rwesero umurenge wa Bukure akarere ka Gicumbi ku itariki ya 8 Kamena habereye ubwicanyi, aho umugabo witwa Nzamwita Emmanuel w’imyaka 27 yiciye umugore we witwa Yankurije Joseline w’imyaka 24, umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga n’amahugurwa mu ishami rya Polisi rishinzwe ubufatanye bw’abatugage na Polisi mu gukumira ibyaha Chief Inspector of Police (CIP) Jean Claude Kabandana, n’inzego z’ubuyobozi bw’uyu murenge basuye abaturage bagera kuri 300 b’uyu murenge babakangurira kwirinda amakimbirane ndetse n’uruhare rwabo mu gukumira ibyaha bitaraba.
CIP Kabandana yabwiye abaturage b’umurenge wa Rwesero ko umutekano ureba umuntu wese, ko bagomba kuwicungira ibinaniranye bakabigeza ku nzego z’umutekano.
Yakomeje abasaba kugira amakenga y’ikintu cyose babona cyahungabanya umutekano, akangurira abaturage kwirinda intonganya n’amakimbirane kuko akenshi aribyo bivamo kwicana, ndetse bakanakangurira bagenzi babo kureka kwishora mu byaha kandi bagatangira amakuru ku gihe y’ikintu cyahungabanya umutekano wabo.
Aha yabwiye abaturage ko iyo baza gutangira amakuru ku gihe y’imibanire idahwitse yari hagati y’umuryango wa Nzamwita na nyakwigendera Yankurije bitari kugeza aho amuvutsa ubuzima.
Yasoje abasaba kureka amarangamutima no guhishirana k’umuntu uwo ari we wese ushobora guhungabanya umutekano wabo bakamutungira agatoki inzego z’umutekano hakiri kare mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba, abasaba kwirinda ibiyobyabwenge ibyo aribyo byose kuko akenshi aribyo mvano y’umutekano mucye.
Umuyobozi w’umurenge wa Bukure Kagina Emmanuel yakanguriye abaturage kwicungira umutekano, barwanya ibiyobyabwenge ndetse n’amakimbirane yo mu ngo, akaba yaboneyeho umwanya wo gukangurira imiryango itabanye neza muri uwo murenge kureka amakimbirane, bakitabira ibikorwa bibateza imbere.
Ni muri urwo rwego rwo kugira inama imiryango itabanye neza, Kagina yavuze ko umurenge ufite gahunda yo kuzegera imiryango 38 ifitanye imibanire itari myiza ikagirwa inama hagamijwe gukumira ingaruka mbi zakomoka kuri iyo mibanire idahwitse.
Umwe mu baturage wari witabiriye iyo nama Nyiraneza Venantie, yashimye Polisi y’u Rwanda kubera inma idahwema kubagira, anakangurira bagenzi be kureka kwigira ntibindeba, kuko iyo umuturanyi wawe adafite umutekano nawe ntawo uba ufite.
Yanabasabye ko umutekano bawugira uwabo birinda ibiyobyabwenge n’uburaya kuko akenshi aribyo bituma habaho kwicana bya hato na hato, kandi bagaha abana babo uburere bwiza.
Kinyarwanda
English











