Nyuma y’aho mu kagari ka Kabeza umurenge wa Giti, habereye ubwicanyi, aho abagabo 2 aribo Nteziryayo Bernard w’imyaka 28 na Zimulinda Ferdinand w’imyaka 26 bishe se ubabyara Karagire Damien w’imyaka 60 bamuhora amakimbirane yo mu miryango ashingiye ku mitungo, umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga n’amahugurwa mu ishami rya Polisi rishinzwe ubufatanye bw’abatugage na Polisi mu gukumira ibyaha Chief Inspector of Police (CIP) Jean Claude Kabandana, n’inzego z’ubuyobozi bw’uyu murenge basuye abaturage b’uyu murenge babakangurira kwirinda amakimbirane ndetse n’uruhare rwabo mu gukumira ibyaha bitaraba.
CIP Kabandana yabwiye abaturage b’umurenge wa Rwesero ko umutekano ureba umuntu wese, ko bagomba kuwicungira ibinaniranye bakabigeza ku nzego z’umutekano.
Yakomeje abasaba kugira amakenga y’ikintu cyose babona cyahungabanya umutekano, akangurira abaturage kwirinda intonganya n’amakimbirane kuko akenshi aribyo bivamo kwicana, ndetse bakanakangurira bagenzi babo kureka kwishora mu byaha kandi bagatangira amakuru ku gihe y’ikintu cyahungabanya umutekano wabo.
Aha yabwiye abaturage ko iyo baza gutangira amakuru ku gihe y’amakimbirane yari ari mu muryango waKaringanire bitari kugeza aho abana be bamuvutsa ubuzima.
Yasoje abasaba kureka amarangamutima no guhishirana k’umuntu uwo ari we wese ushobora guhungabanya umutekano wabo bakamutungira agatoki inzego z’umutekano hakiri kare mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba, abasaba kwirinda ibiyobyabwenge ibyo aribyo byose kuko akenshi aribyo mvano y’umutekano mucye.
Umuyobozi w’umurenge w’umurenge wa Giti Bakomera Jean d’Amour yakanguriye abaturage kwicungira umutekano, barwanya ibiyobyabwenge ndetse n’amakimbirane yo mu ngo, akaba yaboneyeho umwanya wo gukangurira imiryango itabanye neza muri uwo murenge kureka amakimbirane, bakitabira ibikorwa bibateza imbere.
Kinyarwanda
English











