Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Kamena abapolisi bakorera mu itsinda rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu bafashe imifuka irimo kanyanga litiro 450. Iyi kanyanga yavanwaga mu gihugu cya Uganda izanwa mu Rwanda, yafatiwe mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rubaya mu Kagari ka Gishari, Umudugudu wa Mugote.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi Superintendent of Police(SP) Jean Bosco Minani yavuze ko itsinda ry?abantu bagera kuri 25 bazwi ku izina ry?abarembetsi bari bikoreye iriya kanyanga bikanze abapolisi bayikubita hasi bariruka bose.
Yagize ati? Abapolisi bari bafite amakuru bahawe n?abaturage ko muri kariya kagari hari bunyure abantu bikoreye ikiyobyabwenge cya Kanyanga bakivanye muri Uganda. Abapolisi bateguye igikorwa cyo kubafata ariko ntibyakunda kuko babikanze babikubita hasi imifuka bari bikoreye bariruka, abapolisi barebye basanga ni kanyanga ziri mu dusashe.?
SP Minani yakomeje avuga ko bariya bantu bazwi nk?abarembetsi bari bafite umuntu uri imbere agenda abarebera ko nta nzego z?umutekano zihari.
Ati? Bari abantu bagera muri 25 biremyemo amatsinda 3, bari bashyize imbere umuntu umwe ugenda abarebera ko nta muntu uri munzira. Uwo muntu yikanze abapolisi asubira inyuma yiruka bagenzi be bamenya ko ari abapolisi bakubita hasi ibyo bari bikoreye bariruka.?
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi yakomeje avuga ko nyuma yo gukubita hasi ibyo bari bikoreye abapolisi bagiye kubireba basanga ari imifuka igiye irimo udusashe dutoya turimo ikiyobyabwenge cya kanyanga aho kamwe kaba karimo litiro 2, basanga yose hamwe ni litiro 450.
Yaboneyeho gukangurira urubyiruko gushaka indi mirimo bakora kuko gutunda ibiyobyabwenge n?ibindi bicuruzwa bya magendu ntacyo bizabagezaho uretse gufatwa bagafungwa cyangwa bakaba bahabura ubuzima bitiranyijwe n?abagizi ba nabi. Iriya kanyanga yahise itwikwa. SP Minani yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza imikoranire myiza na Polisi mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge birimo kwangiza urubyiruko bikaba intandaro yo gukora ibindi byaha bihungabanya umutekano w?Igihugu. Yibukije abaturage ko umuntu wese ufatiwe mu bikorwa bijyanye n?ibiyobyabwenge ashyikirizwa ubutabera icyaha cyamuhama agahanwa n?amategeko.
Ingingo ya 5 y?Iteka rya Minisitiri N?001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n?amabwiriza y?ubuziranenge n?andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.
Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.
Kinyarwanda
English










