Abagororwa bagera kuri 600 bo muri Gereza ya Miyove iri mu karere ka Gicumbi bakanguriwe kwirinda ibyaha byatumye bafungwa no kugira uruhare mu kubirwanya ndetse no kubikumira igihe bagifunze ndetse n’igihe bazaba barafunguwe bari mu muryango.
Ibi babikanguriwe ku itariki 5 Ukuboza n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Gaston Karagire, ubwo yabasuraga akabaha ikiganiro kibanze ku kubakangurira imyitwarire myiza, kwirinda gukora ibindi byaha ndetse no kuzafatanya n’abandi kubirwanya igihe bazaba bafunguwe; aha yari kumwe n’umuyobozi w’iriya gereza, Superintendent of Prisons Rutayisire.
Mu kiganiro yatanze, SP Karagire yababwiye ko, n’ubwo bafunze ariko ari abaturarwanda kandi ko, nk’abandi bose, uruhare rwabo rukenewe mu gukumira no kurwanya ibyaha cyane cyane ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse no kwibungabungira umutekano kuko nabo ingaruka z’umutekano muke zibageraho.
SP Karagire yagize ati:”Ubundi Polisi ireba ingaruka uwanyoye ibiyobyabwenge bimugiraho bigatuma akora ibindi byaha, ariko ntabwo ireba uko byangiza ubuzima bwe, niyo mpamvu duhora dufatanya n’ubuyobozi bwa gereza mugororerwamo kugirango habeho kurwanya ibyaha biterwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ariko tunasigasira ubuzima bwanyu”.
Yakomeje ababwira ati:"Muri abahamya b’ingaruka zo gukora ibyaha birimo ibyo mufungiwe nko kunywa, gutunda, no gucuruza ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, gufata ku ngufu, no gusambanya abana. Nimufungurwa muzirinde kongera kubikora kandi mugire uruhare mu kubirwanya no kubikumira mwigisha abandi baturage ingaruka zabyo kandi muha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikoze cyangwa abategura kubikora."
Yaboneyeho kubasaba ko, ubwo bari mu bazi neza icyaha n’ingaruka zacyo bakwiye kubera umusemburo abandi baturage, bihereye aho bari ubu, bakafasha gukumira no kurwanya ibyaha byose.
Aha yagize ati:” Buri wese ni ingirakamaro ku mutekano n’iterambere ahoy aba ari hose.Aho mufungiye niharangwa umutekano, bizaha isomo abahaturiye kandi abazajya bava hano babe imboni z’umutekano mu miryango n’abaturage bazaba basanze.”
Avuga kuri gahunda za Leta , SP Karagire yagize ati:”Mu Rwanda hari gahunda zimwe na zimwe nk’iz’ubumwe n’ubwiyunge n’iz’iterambere zagiyeho bamwe muri mwe muri hano, ni byiza rero ko namwe mugezwaho aho igihugu kigeze kugirango igihe muzavira hano muzafatanye n’abandi guteza imbere igihugu”.
Yababwiye ko nibataha bazafatanya n’abandi bamaze kugera kure muri gahunda ya Ndi umunyarwanda, bakitabira umuganda wa buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, bakajya mu bwisungane mu kwivuza gahunda ya gir’inka n’izindi.
Yababwiye kandi ko ubu mu Rwanda hari gahunda yitwa “Umugoroba w’ababyeyi”, aho ababyeyi bahura bakaganira ku bibazo ndetse n’amakimbirane ingo zabo zifite, bakabicocera hamwe bikabonerwa umuti maze abasaba kuzihatira kubigiramo uruhare rugaragara.
Kinyarwanda
English











