Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GICUMBI: Polisi yafashe umusore wari winjije mu gihugu amasashe arenga ibihumbi 18

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Gicumbi, yafashe umusore w'imyaka 22 y'amavuko, ucyekwaho kwinjiza mu gihugu amasashe ibihumbi 18 n’amacupa 24 y'inzoga zo mu bwoko bwa chief waragi.

Yafatiwe mu cyuho ashyiriye amasashe   abakiriya mu mudugudu wa Gatuna, akagari ka Rwankonjo mu murenge wa Cyumba, kuri uyu wa Kabiri tariki ya  31 Ukwakira 2023.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko yafatiwe mu bikorwa by'inzego z'umutekano byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu n'ubw'ibicuruzwa bitemewe.

Yagize ati:”Inzego z'umutekano ubwo zari ziri mu kazi ko gucunga umutekano nk’ibisanzwe, nibwo uyu musore yafashwe yikoreye umufuka, abapolisi  barebye basanga harimo amasashe agera ku bihumbi 18 n'inzoga zo mu bwoko bwa chief waragi amacupa 24 yari avanye mu gihugu cya Uganda, niko guhita atabwa muri yombi.”

Akimara gufatwa yiyemereye ko asanzwe abikora, Kandi ko ayo masashe yari ayaturukanye mu gihugu cya Uganda akaba atari bwo bwa mbere ayambutsa kuko yari asanzwe ayazana na mbere, kuri ubu akaba yari agiye kuyagurisha mu isoko rya Yaramba.

SP Mwiseneza yasabye urubyiruko kureka kwishora mu bikorwa by'ubucuruzi bwa magendu n'ibindi bitemewe mu Rwanda, ahubwo bagakura amaboko mu mifuka bagashaka imirimo bakora ibateza imbere, kuko iyo babifatiwemo bibaviramo gufungwa bityo bikadindiza iterambbere ryabo ndetse n’iry’igihugu muri rusange.

Yashishikarije abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe kugira ngo abakomeje gukora ibinyuranyije n'amategeko bafatwe, bashyikirizwe ubutabera.

Ingingo ya 10 y’ itegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ivuga ko; Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe. 

Ingingo ya 11 ikomeza ivuga ko; Umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ni mu gihe ingingo ya 12 y’iri tegeko ivuga ko; Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.