Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi, ku itariki ya 14 Werurwe yafatanye umugabo witwa Ntacyogumara Jean Claude w’imyaka 34 afite Litiro 100 z’amavuta yo guteka yo mu bwoko bw’amamesa, akaba yafatiwe mudugudu wa Kabasha akagari ka Nyirataba mu murenge wa Kivuye, ubwo yayinjizaga mu Rwanda mu buryo bwa magendu ashaka gukwepa imisoro.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko kugirango Ntacyogumara afatwe ari abaturage bahaye amakuru Polisi ko hari umuntu ukunze kunyura muri ako gace mu masaha y’ijoro ahetse ibintu kuri moto.
Yagize ati:”Abaturage baduhaye amakuru ko hari umuntu ukunda kunyura hariya nijoro ahetse ibintu kuri moto, ku itariki 14 werurwe nibwo twateguye igikorwa cyo kumufata ngo turebe ibyo aba ahetse, mu kumufata yaratwikanze moto ayivaho arayita ariruka, turebye dusanga yari apakiye litiro 100 z’amavuta y’amamesa.”
Yakomeje avuga ko ayo mavuta yashyikirijwe Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit -RPU) rigatangaza ko Ntacyogumara yari agiye kunyereza umusoro ungana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30, kuko litiro imwe y’amamesa isoreshwa amafaranga y’u Rwanda Magana atatu (300Frw).
CIP Twizeyimana yashimiye aba baturage batanze amakuru, anasaba buri wese kwirinda magendu kandi akagira uruhare mu kuyirwanya atanga amakuru y’abanyereje imisoro cyangwa abafite imigambi yo kubikora.
Kinyarwanda
English











