Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gicumbi: Polisi yafashe imodoka ebyiri zipakiye magendu n’ibiyobyabwenge

Polisi mu karere ka Gicumbi ku wa gatatu tariki 9 z’uku kwezi yafashe imodoka ebyiri  zo mu bwoko bwa Toyota Corona zipakiye ibicuruzwa bya magendu n’inzoga zifatwa nk’ibiyobyabwenge mu Rwanda .

Hafashwe imodoka ifite nimero za pulake UAQ 639K  n’indi ifite pulake RAA 251N; izi modoka zikaba zarafatiwe mu kagari ka Rugerero, mu murenge wa Mukarange.

Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Superintendent of  Police(SP) Gaston Karagire yavuze ko ifatwa ryazo ryaturutse ku  makuru yatanzwe n’abaturage bamenyesheje Polisi ko hari imodoka ziri bunyure muri ako gace zipakiye ibiyobyabwenge.

Yagize ati, "Tumaze kubona ayo makuru twateguye igikorwa cyo gufata izo modoka. Ahagana saa yine z’ijoro ni bwo twazifashe, dusanga zipakiye amabaro y’imyenda yambawe izwi nka caguwa , amakariyo 50 y’inzoga yo mu masashe ibuzanyijwe mu Rwanda yitwa Chief Waragi; zikaba zari zivanywe muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’Igihugu cyacu."

SP Karagire yongeyeho ko  izo modoka zarimo zekezaga i Kigali; abari bazitwaye bakaba barirutse ubwo Polisi yabahagarikaga; ndetse ko Polisi ikomeje gushaka indi modoka yari ipakiye bene ibyo bintu yahinduye icyerekezo ntuyanyura aho Polisi  yari yazitegeye; ariko ko nyirayo n’ibirango byayo byamenyekanye.

Yavuze ko iyo magendu, izo nzoga na zimwe muri  izo modoka ari  iby’uwitwa Filbert Twizere uzwi ku kabyiniro ka Turikumwe.

Mu mezi ane ashize, mu karere ka Rulindo hafatiwe inzoga zitemewe mu Rwanda na magendu bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 25; ifatwa ryabyo rikaba ryaratewe n’imikoranire myiza ya Polisi n’izindi nzego ndetse n’abaturage.

SP Karagire yashimye abatuye aka karere ku ruhare rwabo mu kurwanya magendu  n’iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu; agaragaza ko; kubera ubwo bufatanye, agace ka Rubaya katagikoreshwa nk’inzira y’abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu.

Yanavuze ko ibice bya Kaniga, Rushaki, Cyumba, Manyagiro na  Mukarange ari ho hakinyuzwa ibiyobyabwenge; aboneraho gusaba abahatuye kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu bafata ingamba zirimo gukora neza amarondo kugira ngo babikumire.

Yavuze ko ingamba zafashwe mu karere ka Gicumbi zirimo kuba mu mirenge 21 igize aka karere harashyizweho amahuriro yo kurwanya iyinjizwa  rya Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge mu gihugu n’ubufatanye bw’abaturage mu kurwanya no gukumira ibyaha binyuze mu gutangira amakuru ku gihe byatumye hafatwa ababyinjizaga mu gihugu n’ababicuruzaga; abandi barabireka.