Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gicumbi: Polisi yafashe ibiro 125 by’amashashi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka  Gicumbi mu murenge wa Cyumba  yafashe ibiro 125 by'amashashi  biturutse mu gihugu cy'igituranyi  binyuze mu nzira zitemewe.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of  Police (CIP) Alexis Rugigana yavuze ko aya mashashi yafatanywe abagabo babiri mu murenge wa Cyumba ,akagari ka Rwankonjo,umudugudu wa Kagera.

Yagize ati "Twari dufite amakuru yuko hari abantu babiri binjije amashashi mu gihugu mu buryo bwa magendu bakoreshesheje umupaka utemewe uherereye mu murenge wa Cyumba ,uwa mbere wafashwe n’uwitwa Habumugisha Ismail ufite imyaka 45 y’amavuko  wafatanywe ibiro 50 by’amashashi ,uwa kabiri yacitse inzego z’umutekano asiga ibiro 75 by’amashashi.
 
Yakomeje avuga ko ikoreshwa ry’amashashi ryaciwe mu Rwanda mu mwaka wa 2008 ,aboneraho kuvuga ko hari ingamba nyinshi zafashwe mu kurwanya ikoreshwa n’icuzwa rya mashashi mu Rwanda.

CIP Rugigana yibukije ko amashashi agira ingaruka zikomeye mu kwangiza ibidukikije .

Yagize ati” amashashi agira ingaruka zikomeye mu iyangirika ry’ibidukikije nko gutuma ubuta burumba,guhumanya ikirere ,guteza umwanda aho abantu batuye,kwangiza imigezi bigatuma ibinyabuzima birimo bigira ingaruka z'imibereho n’ibindi."

Yaboneyeho kugira inama abaturage yo kureka gukoresha amashashi no kugura ibikoresho bipfunyitse mu mashashi,ahubwo bagakoresha impapuro za  genewe  gutwara ibibntu(envelope) kuko zirengera ibidukikije.

CIP Rugigana yashimye abaturage uruhare bagira mu gutanga amakuru y'igishobora guhungabanya umutekano ,abasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe y’abagira uruhare mu icuruzwa ry’amashashi n’ibindi byaha.

Itegeko rivuga ko inganda zikora amasashe akoze muri pulasitiki,ibigo by'ubucuruzi cyangwa umuntu wese bafatanye amasashe akozwe muri pulasitiki abujijwe batabyemerewe biri mu bubiko bwabo, bayakora cyangwa bayakoresha, bahanishwa igifungo cy'amezi atandatu (6) kugeza ku mezi
cumi n'abiri (12)n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000 Frw) kugeza ku mafaranga ibihumbi magana atanu (500.000 Frw) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Umuntu wese utabyemerewe ugurisha amasashe akozwe muri pulasitiki ahanishwa ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10.000 Frw) kugeza ku mafaranga ibihumbi magana atatu (300.000 Frw).  

Umuntu wese utabyemerewe ukoresha amasashe akozwe muri pulasitiki ahanishwa ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu (5.000) kugeza ku bihumbi ijana 100.000 Frw kandi akamburwa ayo masashe.   

Abavugwa bose muri iyi ngingo bamburwa ayo masashe akajyanwa mu bubiko bwabugenewe bushyirwaho na REMA.