Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gicumbi: Polisi yafashe abinjizaga mu Rwanda ikiyobyabwenge cya Kanyanga

Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu  bafashe abantu 5 barimo kwinjiza Kanyanga mu Rwanda, bafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Gashyantare  bafatirwa  mu Karere ka Gicumbi.

Abafashwe ni bamwe mu bagize  itsinda rizwi ku izina ry’abarembetsi,  bafatiwe mu Murenge wa Rushaki, mu Kagari ka Nyaruhanga ubwo bambukaga  Igihugu cya Uganda barimo kwinjira mu Rwanda banyuze mu nzira zitemewe(Panya).

Umuvugizi  wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana yavuze ko aba bantu bari bashyize Kanyanga mu masashe barayuzuza noneho ya masashe bagenda bayashyira mu mifuka barafunga, yuzura imifuka itanu.

Ati  “Igikorwa cyo gufata bariya bantu cyakozwe n’abapolisi bo muri sitasiyo ya Rushaki  bitewe n’uko hari hamaze iminsi havugwa ikiyobyabwenge cya Kanyanga nyinshi izanwa n’aba bantu bitwa abarembetsi. Aba bantu baba bafite intwaro gakondo nk’imihoro, ibisongo n’inkoni  biteguye kurwana igihe cyose babonye bagiye gufatwa.”

CIP Rugigana yakomeje avuga ko abenshi mu  bafashwe ari abo  mu Karere ka Gicumbi n’Akarere ka Nyagatare. Harimo uwitwa Barakagira Bosco, Ntirenganya Theogene na Manirafasha Eric bose bo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Mukama mu Kagari ka Gahengeri. Ni mugihe Umuhoza Adrien na Izabaremera Esidore  bakomoka mu Murenge wa Rushaki na Bwisige yo mu Karere ka Gicumbi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yashimiye abaturage batangiye amakuru ku gihe bigafasha abapolisi gufata bariya bantu.

Ati “Ni igikorwa cyateguwe na Polisi hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abaturage aho bavuze  bariya bantu bafashwe.  Abaturage bari batanze amakuru hakiri kare bavuga ko ririya tsinda ry’abarembetsi ryambutse Igihugu  bajya Uganda kuzana Kanyanga. Itsinda rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu rifatanije n’abapolisi bo muri sitasiyo ya Rushaki bahise bafatanya bafata bariya bantu batanu barimo kwinjira mu Rwanda bikoreye imifuka itanu yuzuyemo Kanyanga.”

Bariya bantu bahise bajyanwa mu kato nyuma bakazapimwa icyorezo cya COVID-19 mbere y’uko bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rushaki. Imifuka yarimo Kanyanga nayo yatewe imiti  irabikwa.

CIP Rugigana yavuze ko bariya bantu bitwa abarembetsi  akenshi usanga baba bahawe akazi n’abandi bantu nyuma bakaza kubishyura amafaranga. Yavuze ko abari bahaye akazi bariya batanu bafashwe nabo bazwi , yakomeje avuga ko inzego z’umutekano zikomeje gukorana kugira ngo zifate abacuruzi b’ibiyobyabwenge baba batumye bariya bitwa abarembetsi. 

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge  cya Kanyanga mu biyobyabwenge byoroheje. 

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

Ni kenshi mu turere two mu Ntara y’Amajyaruguru  ndetse no mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba hakunze gufatirwa abantu bavuye mu gihugu cya Uganda  bazanye  Kanyanga mu Rwanda.

INKURU BIJYANYE