Ku cyumweru tariki ya 19 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi yataye muri yombi abantu bane barimo ab’igitsinagore batatu bakekwaho kwinjiza mu Rwanda inzoga zitemewe n’amategeko.
Bose bakaba barafashwe binjiye mu Rwanda bavuye mu gihugu cya Uganda, banyuze inzira zitemewe mu kagari ka Gishari umurenge wa Rubaya, bakaba barafatanywe litiro 160 za Kanyanga, amakarito umunani y’inzoga zitemewe mu Rwanda zitwa “Zebra”, n’amakarito atatu y’izindi bita “Click”.
Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere ikaba itangaza ko kugirango abo bantu bafatwe ari abaturage batuye muri ako kagari bayihaye amakuru.
Kuri uwo munsi kandi, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu (RPD) ryafatiye mu karere ka Gatsibo imodoka ifite ikirango RAC 720F, ipakiye litiro 100 za Kanyanga n’amacupa 120 y’inzoga itemewe mu Rwanda yitwa “Chief Waragi”.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko umushoferi w’iyi modoka yabonye abapolisi bamuhagaritse, aho guhagarara yongeza umuvuduko ariko ageze imbere ho gato arahagarara ava mu modoka ariruka.
Akomeza agira ati:” Turi gukorana n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) ngo bamenye nyir’imodoka bikaba bizafasha mu gukora iperereza no gufata abari inyuma y’ibi bikorwa bitemewe mu Rwanda.
Yasabye ba nyir’imodoka kumenya neza ibyo abashoferi bakoresha imodoka zabo kuko hari abazikoresha mu bikorwa bitemewe ba nyirazo batabizi.
IP Kayigi yasoje ashimira kandi asaba abaturage gukomeza imikoranire myiza bafitanye na Polisi, cyane cyane mu guhashya abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda, kimwe n’abakora ubucuruzi butemewe.
Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Kinyarwanda
English











