Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gicumbi: Polisi n'urubyiruko rw'abakorerabushake bakomeje ibikorwa biteza imbere abaturage

Mu rwego rwo gufasha  abaturage  kwiteza imbere barwanya imirire mibi, ndetse no kurwanya ibyaha , kuri uyu wa 06 Nyakanga 2019 Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi k’ubufatanye n’urubyiruko rw’abakorerabushake bo muri ako karere bubakiye abaturage bo mu mirenge ya Cyumba na Bwisige  uturima tw’igikoni tuzabafasha kurwanya imirire mibi,  bakora ikibuga cy’umupira ndetse banabumba amatafari 634 yo kuzubakira umuturage utishoboye.

Ibyakozwe  kuri uyu wa Gatandatu n’intangiriro y’ibizakorwa mu bukangurambaga buri  mu minsi iri imbere  bwa Polisi y’u Rwanda ifatanyamo n’urubyiruko rw’abakorerabushake bisanzwe biba buri mwaka  aho  abaturage bagezwaho  ibikorwa bitandukanye bibateza imbere  ndetse bakanakangurirwa kurwanya no gukumira ibyaha.

Ni igikorwa cyari kitabiriwe n’umuyobozi w’akarere  ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage , Mujawamariya Elizabeth.

Mu ijambo rye,  yasabye abaturage guhora baharanira kugira  imibereho myiza mu miryango yabo , bakirinda ibintu byose byatuma bagira ubuzima bubi. Yibanze cyane k’ugushishikariza abaturage kwita ku mirire yabo ndetse n’iy’abana bato no kwirinda kwishora mu biyobyabwenge.

Yagize ati:” Mugomba kwita ku mirire yanyu , mukagaburira abana amafunguro yujuje intungamubiri  kugira ngo batazarwara indwara zituruka ku mirire mibi. Mwirinde kwishora mu biyobyabwenge mu buryo ubwo aribwo bwose, kuko nibyo ntandaro y’ibindi byaha byose.”

Iyi ngingo irebana no kwirinda ibiyobyabwenge  byo ntandaro y’ibindi byaha  yagarutsweho n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru  Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana  nawe wari witabiriye ibi bikorwa by’ubukangurambaga.

Mu ijambo rye, CIP Rugigana yagaragarije  abaturage  ko muri aka karere ka Gicumbi ko hakunze kugaragara ibiyobyabwenge bitandukanye, abereka  ububi bwabyo abasaba kubyirinda bakabirwanya.

Yagize ati:” Muri kano karere hakunze kugaragara ibiyobyabwenge bitandukanye bituruka mu gihugu duturanye. Niyo mpamvu hanakunze kugaragara ibyaha bijyanye n’ihohotera ryo mu miryango, irikorerwa igitsina gore, gukubita no gukomeretsa, ubujura n’ibindi bitandukanye.”

Yakomeje abasaba kubyirinda ahubwo bagafatanya n’inzego z’umutekano mu kwicungira umutekano, bagakaza amarondo kandi bakajya batangira amakuru ku gihe.

CIP Rugigana yanakanguriye abaturage gukomeza gukurikirana ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda  buzamara umwaka bwa "Gerayo Amahoro."

Yabakanguriye gukomeza kwirinda impanuka  zo mu muhanda  ndetse bakajya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye  abakora ibikorwa byateza impanuka zo mu muhanda.

Umuyobozi w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Gicumbi, Nganeyezu Emmanuel   yasabye urubyiruko gukomeza gufatanya  na Polisi n’ubuyobozi  bwite  bw’igihugu mu bikorwa   biteza imbere igihugu cyane cyane barwanya bakanakumira ibyaha.

Abaturage bishimiye ibiganiro n’ibikorwa bahawe n’abayobozi babasezeranya ko  bagiye gukurikiza inama babagiriye.