Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gicumbi: Polisi n’Urubyiruko babumbye amatafari azubakishwa inzu z’imiryango itatu yasenyewe n’ibiza

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi, ku cyumweru tariki 24 Kamena uyu mwaka yafatanyije n’izindi nzego ndetse n’urubyiruko rwo mu  kagari ka Rwankonjo, ho mu murenge wa Cyumba kubumba amatafari agera ku 2 000 azubakishwa inzu z’imiryango itatu y’abaturanyi babo yasenyewe n’ibiza by’imvura yaguye mu bihe bishize.

Usibye kubumba amatafari, banatunze ibiti bizakoreshwa mu kubakira iyo miryango itatu yasizwe iheruheru n’ibiza.

Umwe mu bahawe ubwo bufasha witwa  Nzitunga  Daniel, ufite umuryango w’abantu bane yashimye Polisi n’urwo rubyiruko agira ati,"Kuva imvura idusenyeye, njye n’umuryango wanjye  ducumbikiwe n’abaturanyi; ariko nyuma y’iki gikorwa, mfite icyizere ko mu minsi mike tuzaba dufite inzu; kandi icyo cyizere gifite ishingiro kuko imyiteguro yo kuyubaka yatangiye."

Yagize kandi ati,"Ndashima by’umwihariko Polisi yacu kubera ko yitabira, ikanagira uruhare mu bikorwa nk’ibi bigamije guteza imbere abaturage byiyongera ku nshingano zayo z’ibanze zo kubungabunga umutekano w’Abantu n’ibyabo. Ibi bituma turushaho kuyiyumvamo; hanyuma tugakorana na yo neza; bityo tugafatanya gukumira icyahungabanya umutekano; wo shingiro ry’iterambere rirambye."

Undi  ufite umuryango w'abantu bane witwa Ndereyimana André  yagize ati,"Cyera abantu bari bazi ko Polisi ibereyeho gucunga umutekano no gufunga Abanyabyaha; ariko si ko bimeze uyu munsi kuri Polisi y’Igihugu cyacu. Kuba uyu munsi Polisi yahuriye n’urubyiruko mu muganda bakabumba amatafari ndetse bakikorera ibiti byo kunyubakira inzu nyuma y’aho iyo nari ntuyemo n’umuryango wanjye isenyewe n’ibiza by’imvura; ni igihamya ko yacu (Y’ubu) ari Polisi y’Abaturage; atari Polisi yikanyiza, idasabana n’Abaturage nk’aho abayigize badaturuka mu muryango nyarwanda."

Nyuma y’iki gikorwa cy’umuganda, Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Gicumbi, Kamili Athanase n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Gaston Karagire bagiranye ibiganiro n’urwo rubyiruko byibanze ku kubakangurira kwirinda ibiyobyabwenge.

Mu butumwa yabagajejeho, Umuyobozi w’agateganyo w’aka karere yababwiye ko kunywa urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge ari ugushyira ubuzima mu kaga kuko bitera uburwayi butandukanye; ndetse ko usibye n’ibyo ; kubyishoramo ari icyaha; abagira inama yo kwirinda kubyinjiza mu gihugu, kubitunda, kubicuruza, kubinywa cyangwa kubikoresha; kandi abasaba kugira uruhare mu kubirwanya batanga ku gihe amakuru yerekeye ababyishoramo.

Yababwiye ko abanywa ibiyobyabwenge bakora ibikorwa bihungabanya umutekano birimo gukubita no gukomeretsa n’ihohotera rishingiye ku gitsina; bityo ko hakenewe ubufatanye mu gukumira no kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu.

Umuyobozi w’agateganyo w’aka karere yababwiye ati,"Gukumira ibyahungabanya umutekano ntibireba gusa Polisi n’inzego runaka; ahubwo bireba buri wese kuko iyo uhungabanye bigira ingaruka ku bantu benshi. Mukwiriye kwirinda ibiyobyabwenge n’ikindi cyose cyabatera gukora ibinyuranyije n’amategeko byanahungabanya ituze rya rubanda muri rusange."

SP Karagire yabwiye urwo rubyiruko ko kunywa ibiyobyabwenge bishobora kubaviramo ingaruka zirimo gutwara inda, kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, no kureka ishuri; abagira inama yo kubyirinda no gukangurira urubyiruko bagenzi babo kubyirinda.

Yagize ati,"Umuntu ufatanywe ibiyobyabwenge; yaba arimo kubinywa, kubicuruza, kubikwirakwiza; cyangwa kubikoresha arafungwa; kandi agacibwa ihazabu. Ikindi ni uko bitera uburwayi butandukanye umuntu ubinywa butuma adakora ngo yiteze imbere. Ababinywa bakora kandi ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa bituma bafungwa. Ubwo mwiyumviye ko nta cyiza cyo kubyishoramo murasabwa kubyirinda."

Umuyobozi wa Polisi muri aka karere yashimye urwo rubyiruko kuba rwarafatanyije na Polisi muri uwo muganda wo kubumba amatafari no gutunda ibiti byo kubakira iyo miryango itatu yasenyewe n’ibiza; abasaba kuzitabira igikorwa nyirizina cyo kuzamura izo nzu.