Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Chief Superintendent of Police (CSP) Dan Ndayambaje ku wa 30 Werurwe uyu mwaka bagiranye inama n’abayobozi b’imidugudu n’Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Utugari by’imirenge irindwi y’aka karere babashishikariza gushyira imbaraga mu kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge muri aka karere.
Abitabiriye iyo nama yabereye mu kagari ka Mulindi, mu murenge wa Kaniga baturuka mu mirenge ine ikora kuri Uganda; ari yo: Kaniga, Rushaki, Cyumba na Rubaya n’itatu ihana imbibi n’iyi mirenge ikora kuri iki gihugu; iyo akaba ari : Mukarange, Shangasha na Manyagiro.
Mudaheranwa yabwiye abo bayobozi b’inzego z’ibanze ati, "Kurwanya ikoreshwa, icuruzwa n’iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu bisaba ubufatanye hagati y’inzego z’ubuyobozi; ariko n’abaturage bagomba gukangurirwa kubigiramo uruhare kubera ko ababyishoramo ari abavandimwe, inshuti n’abaturanyi babo; kandi bakibutswa ko ibikorwa by’ababinywa bibagiraho ingaruka."
Yakomeje agira ati,"Ababinywa, ababicuruza n’ababitunda si Ibimanuka. Batuye mu midugudu n’utugari mubereye abayobozi. Kubirwanya bikwiriye kuba mu bikorwa byanyu bya buri munsi ku buryo mu nana zose mugirana n’abaturage mubakangurira kutabyishoramo mubabwira ububi bwabyo."
CSP Ndayambaje yabwiye abo bayobozi ko ibyaha byo gukubita no gukomeretsa , gufata ku ngufu, gusambanya abana n’ihohotera rishingiye ku gitsina bibera hirya no hino muri aka karere bikorwa ahanini n’abanyoye urumogi, Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge; maze abasaba gushyira imbaraga mu gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu.
Yagize ati,"Kurwanya ibiyobyabwenge mukwiriye kubigira ibyanyu. Mu biganiro mugirana n’abaturage mujye mubabwira ko bitera uburwayi butandukanye umuntu ubinywa; kandi ko bituma akora ibyaha bitewe n’uko nta bwenge aba afite; bityo mubakangurire kubyirinda."
Yababwiye kandi ati,"Abacuruza ibiyobyabwenge ntibita ku ngaruka bigira ku babinywa; icyo bashyira imbere ni inyungu bakura muri ubwo bucuruzi butemewe n’amategeko, kandi bushyira mu kaga ubuzima bw’abantu. Dufatanye kuburwanya dukangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge byose no gutanga amakuru y’ababyishoramo."
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere yasabye abo bayobozi b’inzego z’ibanze kugenzura ko amarondo akorwa neza no guhanahana amakuru n’izindi nzego ku gihe atuma ibyaha bikumirwa no gufata ababikoze.
Kinyarwanda
English











