Bamwe mu batuye akarere ka Gicumbi basigaye bakoresha abana mu kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu no kubicuruza, bibwira ko nta we ushobora kubacyeka.
Mu ijoro ryo ku itariki 8 uku kwezi, Polisi y’u Rwanda muri aka karere yafatiye mu murenge wa Rubaya umwana ufite imyaka 16 y’amavuko wari hamwe n’abandi bikoreye Kanyanga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yagize ati," We (uwo mwana) n’abandi bari hamwe bakibona Polisi bakubise hasi ibyo bari bikoreye bariruka. Yafashe uwo mwana na litiro 100 za Kanyanga bari bikoreye."
Yakomeje ubutumwa bwe agira ati,"Abishora mu biyobyabwenge baragirwa inama yo kubireka kuko tuzi amayeri yabo. Abakoresha abana, ndetse n’ababyikorera bamenye ko isaha iyo ari yo yose bazafatwa nibatabihagarika."
IP Gasasira yavuze ko iperereza rigaragaza ko uwo mwana yari yikoreye litiro 20 z’iyo nzoga itemewe mu Rwanda; ndetse ko abazibikoreza babahemba ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda iyo bazigejeje aho bumvikanye.
Ingingo ya 220 yo mu gitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko gushora umwana mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ubw’intwaro cyangwa ubw’ibindi bicuruzwa bitemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara yasabye abana kwirinda gukoreshwa mu gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge kuko birangira bamwe muri bo babinyoye; ibintu bigira ingaruka mbi ku hazaza habo no ku iterambere ry’igihugu.
Yibukije ko ibiyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibikorwa bihungabanya ituze rya rubanda; bityo asaba buri wese kubyirinda no gutungira agatoki Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego ababyishoramo.
Bamwe mu batunda ibiyobyabwenge b’igitsinagore babikenyereraho, kubiheka nk’abana; abandi bakaba babyambara nk’amabere; naho ab’igitsinagabo harimo ababyambariraho ingofero, mu gihe abandi bafatwa babihishe mu mapine y’igare. Hari na none abo Polisi y’u Rwanda ifata babihishe mu biribwa nk’imigati n’ibihaza.
Kinyarwanda
English










