Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gicumbi: Polisi ikomeje gufatanya n’ubuyobozi bw’aka karere kurwanya itundwa ry’ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi ikomeje gufatanya n’ubuyobozi bwako gukangurira abagatuye kutishora mu biyobyabwenge, babyinjiza mu gihugu, babinywa, cyangwa babicuruza.

Ibiganiro ku kwirinda ibiyobyabwenge bihabwa urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri, abatwara ibinyabiziga, ndetse n’abaturage muri rusange; bakaba ( abaturage) babihererwa iwabo mu tugari.

Izi nyigisho zituma abaturage barushaho gusobanukirwa n’ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge; hanyuma bakagira uruhare mu kurwanya itundwa, ikoreshwa n’icuruzwa ryabyo.

Ikigaragaza ko bamaze kumva ko bafite inshingano zo kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu, harimo kuba barashyizeho amahuriro agamije kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa rya Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge.

Muri Kanama umwaka ushize muri aka karere (Gicumbi) hangijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka Miliyoni 21 z’Amafaranga y’u Rwanda; naho mu kwezi k’Ukuboza uwo mwaka hangijwe ibifite agaciro ka Miliyoni 17 z’Amafaranga y’u Rwanda. Ibiyobyabwenge byangijwe byiganjemo Kanyanga; kandi byafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abatuye aka karere bitewe no gusobanukirwa ubibi bwabyo n’uruhare rwabo mu kurwanya itundwa n’icuruzwa ryabyo.

 Mu rwego rwo gufasha abatuye aka karere kugera ku ntego biyemeje yo kwisungana kugira ngo batange umusanzu mu kurwanya itundwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Ubuyobozi bw’aka karere yatangiye igikorwa cyo guhugura bamwe mu bagize amahuriro bashyizeho yo kurwanya Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge kugira ngo bazahugure abandi.

Ku ikubitiro hahuguwe abagera kuri 68 baturuka mu mirenge ya Manyagiro, Rubaya, Nyankenke, Cyumba, Rushaki, Kaniga na Mukarange. Bahuguriwe mu murenge wa Byumba ku wa 17 na 18 Mutarama uyu mwaka; nyuma yabo hakaba hazakurikiraho abo mu yindi mirenge isigaye 14.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi, Chief Superintendent of Police (CSP) Dan Ndayambaje yababwiye ubwoko bw’ibiyobyabwenge bikunze gufatirwa muri aka karere, inzira ababitunda banyuramo babikinjizamo, amayeri bakoresha kugira ngo badafatwa; hanyuma abasobanurira uburyo babatahura n’uko babimenyesha inzego z’umutekano kugira ngo bafatwe.

Yababwiye ati,"Kurwanya itundwa n’icuruzwa rya Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bisaba uruhare rwa buri wese wumva kandi usobanukiwe ububi bwabyo. Turabashimira kuba mwarishyize hamwe kugira ngo mugire uruhare mu kurwanya iyinjizwa rya Kanyanga muri aka karere. Ubumenyi mwungutse muzabusangize abo muturanye kugira ngo twese dufatanye kurwanya ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose."

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Benihirwe Charlotte yababwiye ati,"Abishora mu biyobyabwenge bakora ibikorwa bihungabanya ituze rya rubanda. Mwahisemo neza gushyiraho amahurimo yo kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu;  kandi tuzababa hafi kugira ngo iyo ntego igerweho."

Yasabye abatuye aka karere muri rusange kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera no guha inzego zibishinzwe amakuru atuma hafatwa ababyishoramo.