Tariki 25 Ugushyingo mu karere ka Gicumbi na Burera hafatiwe inzoga zitemewe, muri Gicumbi hafatiwe amakarito 10 ya Chief Warage, amaduzeni 8 ya Kitoko Warage na litiro 87 za Kanyanga mu gihe karere ka Burera hafatiwe litiro 20 za kanyanga n’amaduzeni 12 y’ikinyobwa cya Chief Warage.
Izi nzoga zose zafatiwe mu bikorwa bya Polisi bya buri munsi bigamije guhagarika no gufata abakora ubucuruzi bwazo kubera uruhare zifite mu guteza umutekano muke, amakimbirane n’ubukene mu miryango y’abatuye muri turiya turere.
Tariki 25 Ugushyingo , mu bikorwa byo gushaka ahari inzoga zitemewe, Polisi ikorera mu murenge wa Cyumba muri Gicumbi yageze mu nzu ya Mbinaruza Veneranda utuye mu murenge wa Cyumba maze ihafatira amakarito 10 y’inzoga yitwa Chief Warage, amaduzeni 8 y’inzoga yitwa Kitoko Warage na litiro 87 za Kanyanga.
Kuri uwo munsi kandi, mu karere ka Burera mu murenge wa Gatebe hafatiwe moto yo mu bwoko bwa TVS RA 007 itwaye litiro 20 za kanyanga n’amaduzeni 12 y’inzoga yo mu bwoko bwa Chief Warage.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira avuga ko kugira ngo ziriya nzoga zifatwe byagizwemo uruhare rukomeye n’abaturage batuye hafi y’aho zafatiwe.
Yagize ati:”Abaturage nibo baduhaye amakuru ko hari moto iri buvane ziriya nzoga mu karere ka Burera izijyana mu karere ka Gicumbi, nibwo ku mugoroba mu ma saa moya twagiye mu muhanda,gusa uwari utwaye moto yaratwikanze moto ayivaho ariruka turayisigarana”.
IP Gasasira yakomeje ashimira abaturage ubufatanye bakomeje kugaragariza Polisi y’u Rwanda aho yagize ati” Turashimira abaturage bamaze kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge bakaba badutungira urutoki aho biri,ni igikorwa cyiza cyo kubashimira kandi turabasaba gukomeza ubu bufatanye”.
Yaboneho gusaba abaturage kujya birinda kunywa izi nzoga kuko zibangiriza ubuzima, yanaboneyeho gusaba abagifite ingeso yo gutunda , kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko nta cyiza cyabyo.
Uturere two mu Ntara y’Amajyaruguru dukunze kugaragamo ziriya nzoga twavuze haruguru, bikekwa ko zaba zituruka ku bihugu bihana imbibi n’iyi Ntara; Polisi ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego zishinzwe umutekano ikaba ikomeje ibikorwa byo kuburizamo ubutunzi, ubuzuruzi n’ubunywi bwazo muri akagace by’umwihariko n’ahandi mu gihugu muri rusange.
Kinyarwanda
English










