Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gicumbi: Ibiro 530 bya Mayirungi, amakarito 50 ya Chief Waragi na litiro 3500 za Kanyanga byangijwe

Imikwabo Polisi y’u Rwanda yakoze mu karere ka Gicumbi mu mezi abiri ashize mu duce dutandukanye tw’aka karere yafatiwemo ibiro 530 bya Mayirungi, amakarito 50 ya Chief Waragi na litiro 3500 za Kanyanga.

Nk’uko bisanzwe, ibiyobyabwenge birimo urumogi n’ibinyobwa bitemewe mu Rwanda nka Kanyanga iyo bifashwe byangiririzwa imbere y’abaturage, ubu bukaba ari uburyo bwiza bwo kubigisha ububi byabyo no kubakangurira kwirinda kubinywa, kubicuruza no kubitunda.

Igikorwa cyo kwangiza biriya byafatiwe mu karere ka Gicumbi cyabereye mu rwunge rw’amashuri rwa Kaniga ruherereye mu Kagari ka Murindi, mu murenge wa Kaniga, ku itariki 11 Gicurasi uyu mwaka.

Uwo muhango witabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kaniga, Bayingana Jean Baptiste n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi, Senior Supt of Police (SSP) Karangwa Murenge.

Nyuma yo kubyangiza, Bayingana yabwiye abo banyeshuri ko umunyeshuri uhekenya Mayirungi, cyangwa unywa Kanyanga na Chief Waragi, kimwe n’ibindi biyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda, adashobora gutsinda mu ishuri, kugira icyo yigezaho cyangwa ngo akigeze ku muryango we n’igihugu muri rusange.

Yagize ati: "Nta heza hahaza h’umunywi w’ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda. Niba mushaka kuba abanyarwanda beza mwirinde kubinywa, kubicuruza no kubikwirakwiza." Yababwiye kwirinda no kurwanya  imigenzereze yose inyuranyije n’amategeko ahubwo bakita cyane ku masomo.

SSP Murenge yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda uretse kuba kubinywa, kubitunda no kubicuruza ubwabyo bihanwa n’amategeko y’u Rwanda, biri ku isonga mu bitera uwabinyoye gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana.

Yababwiye kandi ko bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi, rimwe na rimwe bukurikirwa no gutwara inda z’indaro, kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe, ipfunwe, ubuzererezi, ubwomanzi no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

SSP Murenge  yababwiye ko n’ubwo bitari byafata intera ndende ko hari abantu batangiye gukora ubucuruzi bw’abantu  maze abakangurira kwima amatwi umuntu waza ababwira ko ashobora kubaha cyangwa kubabonera akazi n’amashuri byiza mu bihugu by’amahanga kuko  ibisa n’ubufasha bihinduka kubacuruza aho bisanga bakoreshwa imirimo ivunanye kandi nta gihembo no kubashora mu busambanyi.

Yababwiye  kujya bahita bamenyesha Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ubuyobozi mu gihe babonye bene abo bantu cyangwa bamenye amakuru ajyanye n’ibikorwa byabo.

Umwe muri abo banyeshuri akaba n’umuyobozi wa bagenzi be (Doyen) witwa Dusengimana Jean Baptiste, yagize ati:" Ibiyobyabwenge ntibishobora kubangikanywa no kwiga. Namenye ubwoko bwabyo, ingaruka zabyo, uko nakwirinda kubirwanya. Iyi nama kandi yambereye ingirakamaro kuko nayimenyeyemo ubwoko bw’ihohoterwa ririmo irishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana n’uburyo narirwanya."

Dusengimana wiga mu mwaka wa gatandatu mu ishami ryigisha ibijyanye na Mudasobwa (Computer Science) yakomeje agira ati:" Nasobanukiwe kandi  uko icuruzwa ry’abantu rikorwa. Niyemeje kwirinda ibiyobyabwenge no kurwanya biriya byaha byose twigishijwe ntanga amakuru ku gihe ku babikora cyangwa ababigiramo uruhare bose."

Yagiriye inama bagenzi be gukurikiza inama bagiriwe no kuzazisangiza urundi rubyiruko kugirango narwo rwirinde kandi rugire uruhare mu kurwanya ibyaha muri rusange.