Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gicumbi: Hatwitswe amoko atandukanye y?ibiyobyabwenge

Gicumbi: Hatwitswe  amoko atandukanye y?ibiyobyabwenge

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Nzeri mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Cyumba, mu Kagari ka Rwankonjo, mu Mudugudu wa Rukizi habereye igikorwa cyo gutwika ibiyobyabwenge byafatiwe mu bikorwa bya Polisi.  Hatwitswe ibiro 7 by?ikiyobyabwenge cy?urumogi, ibiro 202 by?ikiyobyabwenge cya Mayirungi hanatwikwa litiro 1,507 za kanyanga.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, Superintendent of Police (SP) Gisanga  Ndahimana yavuze ko ibi biyobyabwenge byafashwe mu bihe bitandukanye n?ahantu hatandukanye mu mirenge ya Cyumba, Manyagiro n?Umurenge wa Rubaya. Byafashwe hagati y?ukwezi kwa Gicurasi na Kanama uyu mwaka wa 2021.

SP Gisanga avuga ko byafatanwe abantu babyinjizaga mu Rwanda mu buryo bwa rwihishwa babikuye mu gihugu cya Uganda, yongeye gukangurira abantu kwirinda ibikorwa bijyanye n?ibiyobybwenge kuko ari ibyaha bihanwa n?amategeko ndetse bikagira ingaruka ku buzima n?umutekano.

Ati ?Biriya biyobyabwenge byafashwe biturutse ku makuru atangwa n?abaturage,bamwe mu babyinjizaga bafatwaga banyuze mu nzira zitemewe (Panya) bavuye mu gihugu cya Uganda. Bamwe twabibasanganaga mu mazu yabo barashoboye kubyinjiza mu gihugu, dukangurira abaturage ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw?ubikoresha ndetse bikaba  intandaro y?ibindi byaha harimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu abagore n?abakobwa ndetse n?ubujura.?

Yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru asaba n?abandi kujya batanga amakuru mu rwego rwo kurwanya ibyo biyobyabwenge kandi banicungira umutekano. Yabakanguriye gushaka indi mirimo yemewe n?amategeko bakora aho kujya mu bitemewe n?amategeko.

Batamuriza Alice, Umushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Gicumbi yongeye kugaragaza ingaruka mbi z?ibiyobyabwenge akangurira abaturage gufatanya n?inzego z?umutekano mu kubirwanya bivuye inyuma.

Yagize ati? Bitewe n?ingaruka mbi ibiyobyabwenge bigira mu muryango nyarwanda, ibihano ku bijyanye n?ibiyobyabwenge byariyongereye mu rwego rwo kubirwanya. Abantu 74 bahanwe n?amategeko kubera ibi biyobyabwenge twatwitse uyu munsi, ubu bari muri gereza barimo kurangiza ibihano byabo. Ni inshingano za buri muntu mu kurwanya ibiyobyabwenge haba ababikwirakwiza, ababicuruza ndetse n?ababikoresha.?

Iteka rya minisitiri n? 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy?urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Ingingo ya 5 y?Iteka rya Minisitiri N?001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n?amabwiriza y?ubuziranenge n?andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.