Kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Ukwakira 2014, mu karere ka Gicumbi hatangirijwe ubukangurambaga ku kurwanya impanuka zo mu muhanda.
Iki gikorwa kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti:”Dufatanyije umutekano wo mu muhanda waboneka.Turwanye ibiyobyabwenge n’ubusinzi”.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi (DIGP/OP) Dan Munyuza, yashimiye abaturage ba Gicumbi kubera uruhare bagira mu gukumira impanuka, kuko kuzikumira atari ibya Polisi gusa, ahubwo ari ibya buri muturarwanda wese.
Yakomeje avuga ko impanuka nyinshi ziterwa n’ubusinzi n’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga, umuvuduko ukabije, no gutwara uvugira kuri telefone.
DIGP Munyuza yabwiye abanyagicumbi ko umutekano w’akarere kabo ubareba, abasaba gutanga amakuru y’icyahungabanya umutekano w’akarere kabo, aboneraho n’umwanya wo gusaba abafite amashyirahamwe atwara abagenzi kwita ku bakozi babo no kubaha akanya ko kuruhuka kuko byagaragaye ko impanuka zimwe na zimwe zituruka ku munaniro w’abatwara imodoka zabo kuko nta mwanya wo kuruhuka baba babahaye.
Yasoje abasaba kwirinda ibiyobyabwenge bikunda kugaragara mu karere kabo, ndetse bakihatira kurwanya icuruzwa ry’abana b’abakobwa aho yagize ati:”Mwiririnde abashuka abana banyu babizeza imirimo cyangwa amashuri meza hanze, kuko iyo bagezeyo bisanga bashowe mu uraya no mu mirimo ivunanye”.
Umuyoozi w’Intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aimé, yashimye Polisi y’u Rwanda ku kazi ikora ko kurinda abanyarwanda n’ibyabo, asaba abanyagicumbi kuyifasha kurwanya impanuka zo mu muhanda,icuruzwa ry’abantu n’ibindi byaha.
Aha yagize ati:” Abaturage dufite uruhare runini mu kurwanya impanuka zo mu muhanda, kuko nimwe muba muri mu modoka, umushoferi niba afite umuvuduko ukabije muhamagare Polisi”.
Yakomeje agira ati:”Icuruzwa ry’abantu abanyagicumbi namwe murirwanye kuko bamwe mu bajyana abana bacu muri izo ngeso mbi baca ku mupaka wa Gatuna kandi tubishatse twabigeraho”.
Bosenibamwe yasoje ashimira abaturage uruhare bagize mu kurwanya no gukumiraabinjizaga ibiyobyabwenge mu karere kabo, avuga ko ubuyobozi butazihanganira abakigaragara muri izo ngeso asaba abayobozi kwegera abo bayobora abaturage nabo bakitabira gahunda za Leta zirimo ubwisungane mu kwivuza, umuganda, gir’inka,kurwanya nyakatsi n’izindi gahunda zibateza imbere.
Kinyarwanda
English











