Ku wa 17 Ukwakira uyu mwaka mu karere ka Gicumbi habaye igikorwa cyo kumena inzoga z’ubwoko butandukanye zitemewe mu Rwanda; abakitabiriye babwirwa ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge, banakangurirwa kubyirinda no kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya itundwa, ikoreshwa n’icuruzwa ryabyo.
Iki gikorwa cyabereye mu kagari ka Murindi, mu murenge wa Kaniga. Cyitabiriwe n’abagera ku guhumbi batuye muri aka gace no mu nkengero zako.
Ibyamenwe bigizwe n’amasashe 2040 ya Chief Waragi, amasashe 448 ya Chase Vodka, amasashe 360 ya African Gin, amasashe 124 ya Kick Waragi, amasashe 87 ya Leaving Gin , udupfunyika 202 twa Mayirungi na litiro 158 za Kanyanga.
Izi nzoga zafatiwe mu mirenge ya Kaniga, Rushaki, Mukarange na Shangasha mu bihe bitandukanye mu mezi ane ashize.
Mu bahatangiye ubutumwa harimo Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Gaston Karagire n’ushinzwe imiyoborere myiza muri aka karere, Jacques Ntezurundi.
SP Karagire yabwiye abari aho ko zimwe muri izi nzoga nka Kanyanga na Chief Waragi ndetse na Mayirungi bifatwa nk’ibiyobyabwenge mu Rwanda nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/06/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n'ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n'urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo.
Yagize ati,"Gucuruza ibiyobyabwenge bitera igihombo kubera ko iyo bifashwe birangizwa. Igikorwa cy’uyu munsi ni igihamya ko kubishoramo amafaranga ari ukuyapfusha ubusa nyamara yakabaye ashorwa mu bindi byemewe n’amategeko bibyara inyungu."
Yakomeje agira ati,"Hari abanywa urumogi n’ibindi biyobyabwenge bibwira ko bituma umuntu yibagirwa ibibazo asanganywe. Aho gutuma babyibagirwa ahubwo bisanga mu ruhuri rw’ibibazo birenze ibyo bari basanganywe. Iyo myumvire ikwiriye guhinduka; abantu bakanywa bakanacuruza ibidashyira ubuzima bw’abantu mu kaga."
SP Karagire yavuze ko abanywa ibiyobyabwenge bakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko bikanahungabanya ituze n’umutekano bya rubanda birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina; hanyuma abasa buri wese mu bari aho kugira uruhare mu kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge atanga amakuru yerekeranye n’ababyinjiza mu gihugu, ababitunda, ababicuruza, ababikoresha n’ababinywa.
Yaburiye abishora mu biyobyabwenge agira ati,"Ababitunda n’ababikoresha ku buryo bumwe cyangwa ubundi baragirwa inama yo kubireka kuko amayeri yabo tuyazi. Ababyishoramo bamenye ko isaha iyo ari yo yose bazafatwa babihanirwe."
Yashimye abatanze amakuru yatumye izo nzoga zifatwa, kandi asaba abatuye aka karere muri rusange kwirinda ibyaha byose no kuba ijisho ry’umuturanyi kugira ngo hakumirwe icyahungabanya umutekano.
Kuri uyu munsi kandi Polisi mu karere ka Burera yakoze umukwabu mu kagari ka Gafumba, umurenge wa Rugarama ugamije gufata abacuruza ibiyobyabwenge ifatira mu rugo rwa Dusengimana Jean d’Amour amaduzeni 54 ya Blue Sky n’amaduzeni 15 ya Chase Vodka. Uyu mugabo aracyashakishwa kubera ko atari iwe ubwo izi nzoga zahafatirwaga.
Kinyarwanda
English











