Trending Now

Gicumbi: Hamenwe ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano abaturage basabwa kugira uruhare mu kubirwanya

Kuri uyu wa kane tariki ya 13 Nzeri, inzego z’umutekano mu karere ka Gicumbi zameneye muruhame  ibiyobyabwenge bifite agaciro karenga miliyoni 8, abaturage bakangurirwa kwirinda  gutunda, gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge kuko  bihungabanya umutekano bikanatera igihombo ubikora.

Ibiyobyabwenge byamenewe imbere y’abaturage, bigizwe na  kanyanga, inzoga zo mu mashashi, ndetse n’ inzoga z’inkorano, byose byafashwe ku bufatanye n’abaturage hagati y’ukwezi kwa Gicurasi na Nzeri uyu mwaka.

Muri iki gikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge kandi hari hatumiwemo urubyiruko rukiri ruto kugira ngo rusobanurirwe ingaruka z’ibiyobyabwenge imbona nkubone.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gicumbi SP Gaston Karagire yibukije abari aho uruhare ibiyobyabwenge bigira mu guhungabanya umutekano.

Yagize ati” Ibiyobyabwenge bituma ababikoresha batinyuka gukora icyo amategeko abuza. Bigira uruhare runini mu kuba imbarutso y’ ibyaha nk’ ubwicanyi, gusambanya abana, amakimbirane ateza gukubita no gukometsa, ubuzererezi n’ibindi.”

Yagiriye inama abafite aho bahurira no gukoresha ibiyobyabwenge kubireka, kuko ngo umusaruro wabyo ari igihombo.

Yagize ati” Iyo bifashwe, biramenwa cyangwa  bigatwikwa, amafaranga yabishowemo akaba apfuye ubusa. Ubifatanywe  nawe kandi akabibazwa n’amategeko. Icyo si igihombo? Ikindi ubinywa abitakazaho amafaranga kandi bikamwica, bikaba byamubera intandaro yo kuba inzerereze itagira icyo yimarira.”

SP Karagire yasabye abaturage kurushaho gutanga amakuru arebana n’ ibiyobyabwenge, inzegon z’umutekano zikabasha kubikumira bitarangiza abaturage ngo binahungabanye umutekano.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix yavuze ko imyumvire abaturage bagezeho, itanga icyizere ko ibiyobyabwenge bizagabanuka ku buryo bugaragara mu karere ka Gicumbi.

Yagize ati” Ibi byose biba ku bufatanye namwe [abaturage]. Tubashimiye imyumvire mugezeho. Twe nk’ubuyobozi n’inzego z’umutekano, turabasaba ubufatanye mu guhashya ibiyobyabwenge kandi nimukomeza kubigira ibyanyu, bizacika mu karere kacu.’’

Uyu muyobozi yavuze ko bazakomeza gushishikariza abaturage kumenya uruhare rwabo mu kurwanya ibiyobyabwenge, barushaho gusobanurirwa ingaruka zabyo kugira ngo barusheho gutanga amakuru azajya afasha mu kubirwanya.

Bamwe mu baturage  bari aho iki gikorwa cyabereye bemeza ko ibiyobyabwenge atari ibyo kwihanganira, bagasaba abafite aho bahuriye  no gucuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko bihungabanya umutekano bikanateza igihombo ubikora.

Yagize ati ”Nta nyungu iva mu gucuruza ibiyobyabwenge, kuko iyo ubicuruza aguwe gitumo ahura n’ ibibazo byinshi birimo guhomba amafaranga yashoye ndetse no kuba ya kurikiranwa imbere y’amategeko agafungwa.’’

Imibare igaragaza ko mu myaka 2 ishize, ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 120 mu mafaranga y’ u Rwanda byamenwe, ibindi bigatwikwa mu karere ka Gicumbi.