Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gicumbi: Hafatiwe imodoka yari ipakiye litiro zirenga 50 za kanyanga

Mu gicuku cyo kuri uyu wa 24 Gicurasi ahagana mu masaha ya 02h30 Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba yafashe imodoka yari ipakiye litiro 50 za kanyanga n’amapaki 250 ya Chief warrage 250, yavaga mu murenge wa Kaniga yerekeza mu murenge wa Ntarabana wo mu karere ka Rulindo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana avuga ko abaturage babahaye amakuru ko hari imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corola ifite icyapa kiyiranga RAA 902 I iri gupakira ibiyobyabwenge.

Yagize ati “ Imodoka ya Polisi yari iri ku burinzi muri iryo joro yahise ijya kuyitangira ibagezeho barayihagarika yanga guhagarara ishaka no kubagonga,nibwo barasaga hejuru yanga guhagarara,bahita bayirasa ipine ry'ibumoso shoferi wari uyitwaye ayirenza umukingo avamo ariruka hasigaramo uwo bari bari kumwe witwa Uzayisenga Emmanuel w’imyaka y’amavuko 30.”

CIP Rugigana akomeza avuga ko Uzayisenga Emmanuel ukomoka mu kagari ka Kajevuba, mu murenge wa Ntarabana mu karere ka Rulindo, yavuze ko ibyo biyobyabwenge yabitumwe n’uwitwa Abouba ngo ajye kubimupakirira abikura mu murenge wa Kaniga wo mu karere ka Gicumbi abimuzanira mu murenge wa Ntarabana.

Uzayisenga na kanyanga yari apakiye ndetse n’imodoka bakaba bashyikirijwe sitasiyo ya Byumba ngo Urwego rw’ubugenzacyaha(RIB) rukore ipereza ku byaha acyekwaho.

CIP Rugigana yabwiye abaturage ko usibye no kuba kanyanga uyifatanwe ahabwa igihano cyo gucibwa amande no gufungwa, itemewe gucuruzwa no kunyobwa mu Rwanda.

Yagize ati “ Kanyanga ni ikiyobyabwenge kiza ku isonga mu gutuma abayinyoye bakora ibyaha bitandukanye birimo; gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, ubujura, gusambanya abana, amakimbirane yo mu ngo n’ibindi.”

Yakomeje avuga ko kanyanga, kimwe n’ibindi biyobyabwenge bikwiye kurwanya na buri wese kuko bigira ingaruka ku muryango nyarwanda. Aho cyane cyane usanga byibasiye urubyiruko kuko urwabyishoyemo usanga ariho hava inda zitateguwe, gucikiza amashuri, kwandura indwara zitandukanye n’ibindi.

Yasabye kandi abanywa ibiyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo kubifatanwa.

Ati “ Hari imirimo myinshi yo gukora itandukanye umuntu yakora atishoye mu gucuruza ibiyobyabwenge bigira uruhare mu guhungabanya umutekano w’abaturage, bikangiza ubuzima bwabo, bikanadindiza n’iterambere ryabo.”

Yashimiye abaturage batanze amakuru, abasaba gukomeza gukorana na Polisi bayitungira agatoki abakoresha ibiyobyabwenge ndetse n’abandi bakora ibyaha bitandukanye