Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi yafashe amakarito 60 arimo amasashi atemewe gukoreshwa mu Rwanda ibihumbi 12.
Aya mashahi akaba yarafashwe kuwa gatandatu tariki ya 4 Gashyantare afatirwa mu mukwabu Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere yakoreye muri Santeri y’ubucuruzi ya Rukomo iherereye mu kagari ka Herezo umurenge wa Kageyo.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gicumbi Chief Superintendent of Police (CSP) Dan Ndayambaje yavuze ko aya mashashi yafatanywe umucuruzi wari uri mu modoka imujyanye i Kigali.
Yavuze ati:”Twahawe amakuru n’umuntu dusanzwe dukorana mu gukumira no kurwanya ibyaha wari uri mu Rukomo, atubwira ko hari umuntu abonye ahategerereje imodoka ijya i Kigali, akaba afite umutwaro atari gushira amakenga ko ushobora kuba urimo ibintu bitemewe, nibwo twoherejeyo abapolisi ababonye ahita asiga wa mutworo aho ariruka, bahita basangamo amasashi atemewe gukoreshwa mu Rwanda, ubu tukaba tugishakisha uyu nyirayo.”
Yakomeje avuga ati:”Nubwo ikoreshwa ry’amasashi ridakabije hano mu karere ka Gicumbi, birashoboka ko ashobora kuhanyuzwa bitewe n’imiterere y’aka karere cyane cyane ko usanga hari abinjirira ku mipaka itemewe n’amategeko. Uretse imikwabu idasanzwe dukora iyo hari amakuru tumenye, kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashi biri mu byo dukorera imikwabu ndetse n’ibindi bikorwa bitemewe harimo abacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge.”
Yavuze kandi ati:” Kurwanya koreshwa n’icuruzwa ry’amasashi ni ibikorwa dufatanyamo n’izindi nzego za Leta zibifite mu nshingano nk’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije,REMA, ndetse n’abaturage kuko akenshi nibo baduha amakuru.
Ifatwa ry’aya mashashi rije nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda n’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije REMA, bashyiriyeho ubukangurambaga no gufata abacuruza n’abakoresha amasashi mu gihugu hose kuva mu Ukuboza umwaka ushize.
Itegeko rivuga ko umuntu wese ugurisha amasashe akozwe muri pulasitiki atabyemerewe, ahanishwa ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000).Umuntu wese ukoresha isashe ikozwe muri pulasitiki, ahanishwa ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu (5.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000) kandi akamburwa iyo sashe.
Kuva mu Ukuboza umwaka ushize mu gihugu hose hamaze gufatwa amasashi agera ku bihumbi 435, hafi amakarito 2, 175, abantu 212 bayacuruzaga nabo bakaba barafashwe, bose hamwe bakaba baraciwe amande angana na miliyoni 4 n’igice.
Ingingo ya 433 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko abayobozi b’Inganda, ab’ibigo by’ubucuruzi cyangwa b’isosiyete y’umunyamigabane umwe bafatanywe amasashe akozwe muri pulasitiki batabyemerewe, bayakora cyangwa bayakoresha, bahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kinyarwanda
English











