Ahagana saa tatu z'igitondo cyo ku itariki 8 z’uku Kwezi, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi yafashe Ndoli Laurent na Ayabagabo Daniel bapakiye ibiyobyabwenge bitandukanye mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hillux ifite nimero ziyiranga RAA 169 T; ifatwa ryabyo rikaba ryaraturutse ku kuba abaturage baratangiye amakuru ku gihe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko aba bombi bafatiwe mu kagari ka Herezo, mu murenge wa Kageyo bapakiye muri iyo modoka amakarito 213 ya Kick Warage, amakarito 80 ya Kitoko Warage, litiro 60 za Kanyanga, n’amakarito 40 ya Zebra Warage.
Yashimye abatanze amakuru yatumye bafatanwa ibyo biyobyabwenge; kandi ashishikariza buri wese gutanga umusanzu mu kurwanya ikoreshwa, icuruzwa n’itundwa ryabyo atanga ku gihe amakuru yerekeye ababyishoramo.
IP Gasasira yavuze ko iyo modoka n’izo nzoga biri kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba; ndetse n’abo bagabo akaba ari ho bafungiwe.
Yakomeje avuga ko izo nzoga n’ibindi biyobyabwenge byinjizwa mu gihugu rwishishwa bivanywe muri bimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda; ariko ko Polisi yafashe ingamba zo kubikumira ifatanyije n’izindi nzego ndetse n’abaturage.
Yagarutse ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge agira ati,"Umuntu ubifatanywe arafungwa, akanacibwa ihazabu. Bitera kandi ubukene ababyishoramo kubera ko iyo bifashwe birangizwa. Ikindi kandi bitera uburwayi butandukanye ababinywa burimo ubufata mu myanya y’ubuhumekero."
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara yakomeje agira ati," Abanywi b’ibiyobyabwenge bakora ibikorwa bihungabanya ituze rya rubanda. Mu byo bakora harimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu no gusambanya abana. Gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu no kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ryabyo bisaba ubufatanye bwa buri wese."
Na none kuri uwo munsi Polisi y’u Rwanda mu karere ka Bugesera yafatanye Havugimana Israel litiro 140 z’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge. Yafatanye kandi Nzabonakuba Athanase bule 36 z’urumogi. Aba bombi bafatiwe mu kagari ka Nkanga, mu murenge wa Rweru ; bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rweru.
Cyitwa ikiyobyabwenge ikintu cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n'ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize, kandi kirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro ; nk’uko biteganyijwe n’Itegeko N° 03/2012 ryo ku wa 15/02/2012 rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda.
Kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000); nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Kinyarwanda
English











